Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: I Musanze Bakomeze Bagere Mu Ngo Zabo Saa 7h00pm, Bagume Yo- CP Kabera
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

I Musanze Bakomeze Bagere Mu Ngo Zabo Saa 7h00pm, Bagume Yo- CP Kabera

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 07 January 2021 10:34 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abatuye muri Musanze bari babwiye Taarifa ko bishimiye ko nta hantu mu byemezo bya Cabinet hababwiraga ko bakomeza kuba bari mu ngo zabo saa 7h00 pm. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda avuga ko nta cyahindutse mu byemezo bireba Musanze by’umwihariko.

Avuga ko ab’i Musanze bagomba gukomeza kubahiriza amabwiriza arimo kuba bari mu ngo zabo saa moya z’ijoro, bakambara udupfukamunrwa, bagahana intera, bagakaraba n’intoki.

CP Kabera yavuze ko ab’i Musanze batagomba kumva ko ibyemezo bifatwa bigamije kubapyinagaza ahubwo ko ari ibyo kubarinda kwandura COVID-19 kuko yica.

Ati: “ Bakomereze aho bagere mu rugo saa moya, bagume muri Musanze, mu karere bose bambare agapfukamunwa, bahane intera, bakarabe mu ntoki kenshi, bubahirize amasaha y’ingendo, bategereze ibyumweru bibiri nk’uko bigaragara mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri…”

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Abaturage b’i Musanze mu Mujyi bari batakambye basaba ko Inama y’Abaminisitiri yaca inkoni izamba kuko gutaha saa moya bibarembeje, ngo bituma  benshi bafatwa bakarazwa kuri stade Ubworoherane, abandi bagacibwa amande.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP Kabera yabasabye kwihangana bakumva ko gutaha kuri ariya masaha ari bo bigirira akamaro kuko bibarinda kwandura no kwanduza bagenzi babo COVID-19.

Gahunda ihari ni Guma mu Mujyi , Guma mu Karere…

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagize ati: ” Hari ibintu bibiri bikomeye abantu bagomba kumva. Ubu Gahunda ihari ni Guma mu Mujyi. Abo mu Majyaruguru bumve ko gahunda ihari ari Guma Rulindo, Guma Gakenke, Guma Gicumbi, Guma Musanze, Guma Burera. Mu Ntara y’Amajyepfo gahunda ni Guma Kamonyi, Guma Muhanga, Guma Ruhango, Guma Nyanza, Guma Huye, Guma Gisagara, Guma Nyaruguru,  Guma Nyamagabe, Abatuye mu Ntara y’i Burasirazuba bumve ko Gahunda ari Guma  Rwamagana, Guma Kayonza,Guma Gatsibo, Guma Nyagatare, Guma Kirehe, Guma Bugesera, abo mu Burengerazuba nabo bumve ko Gahunda ari Guma Nyabihu, Guma Rusizi, Guma Rubavu, Guma Karongi, Guma Rutsiro, Guma Nyamasheke, Guma Ngororero. Mu Mujyi wa Kigali rero ni Guma mu Mujyi.”

Muri make gahunda ihari ni Guma mu Mujyi na Guma mu Cyaro.

- Advertisement -

 

TAGGED:AbaminisitirifeaturedKaberaMusanzePolisiRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ingabo z’u Rwanda ziherutse gukura iz’u Burundi mu menyo ya rubamba
Next Article Paul Muvunyi yarekuwe
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Mu Myaka 61 Imaze Mu Rwanda Croix Rouge Yamariye Iki Abaturage?

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

Ubuhinde Na Pakistan Byambariye Intambara

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Amerika: Abanyarwandakazi Bo Muri RDF Barangije Amasomo Y’Ubukanishi

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Meteo Iraburira Abanyarwanda 

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ni Ryari Abaturage Bo Mu Cyaro Bazabona Amazi Meza Abahagije?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

M23 Yafashe Ahantu Hakungahaye Kuri Zahabu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?