I Musanze Bakomeze Bagere Mu Ngo Zabo Saa 7h00pm, Bagume Yo- CP Kabera

Abatuye muri Musanze bari babwiye Taarifa ko bishimiye ko nta hantu mu byemezo bya Cabinet hababwiraga ko bakomeza kuba bari mu ngo zabo saa 7h00 pm. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda avuga ko nta cyahindutse mu byemezo bireba Musanze by’umwihariko.

Avuga ko ab’i Musanze bagomba gukomeza kubahiriza amabwiriza arimo kuba bari mu ngo zabo saa moya z’ijoro, bakambara udupfukamunrwa, bagahana intera, bagakaraba n’intoki.

CP Kabera yavuze ko ab’i Musanze batagomba kumva ko ibyemezo bifatwa bigamije kubapyinagaza ahubwo ko ari ibyo kubarinda kwandura COVID-19 kuko yica.

Ati: “ Bakomereze aho bagere mu rugo saa moya, bagume muri Musanze, mu karere bose bambare agapfukamunwa, bahane intera, bakarabe mu ntoki kenshi, bubahirize amasaha y’ingendo, bategereze ibyumweru bibiri nk’uko bigaragara mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri…”

- Advertisement -

Abaturage b’i Musanze mu Mujyi bari batakambye basaba ko Inama y’Abaminisitiri yaca inkoni izamba kuko gutaha saa moya bibarembeje, ngo bituma  benshi bafatwa bakarazwa kuri stade Ubworoherane, abandi bagacibwa amande.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP Kabera yabasabye kwihangana bakumva ko gutaha kuri ariya masaha ari bo bigirira akamaro kuko bibarinda kwandura no kwanduza bagenzi babo COVID-19.

Gahunda ihari ni Guma mu Mujyi , Guma mu Karere…

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagize ati: ” Hari ibintu bibiri bikomeye abantu bagomba kumva. Ubu Gahunda ihari ni Guma mu Mujyi. Abo mu Majyaruguru bumve ko gahunda ihari ari Guma Rulindo, Guma Gakenke, Guma Gicumbi, Guma Musanze, Guma Burera. Mu Ntara y’Amajyepfo gahunda ni Guma Kamonyi, Guma Muhanga, Guma Ruhango, Guma Nyanza, Guma Huye, Guma Gisagara, Guma Nyaruguru,  Guma Nyamagabe, Abatuye mu Ntara y’i Burasirazuba bumve ko Gahunda ari Guma  Rwamagana, Guma Kayonza,Guma Gatsibo, Guma Nyagatare, Guma Kirehe, Guma Bugesera, abo mu Burengerazuba nabo bumve ko Gahunda ari Guma Nyabihu, Guma Rusizi, Guma Rubavu, Guma Karongi, Guma Rutsiro, Guma Nyamasheke, Guma Ngororero. Mu Mujyi wa Kigali rero ni Guma mu Mujyi.”

Muri make gahunda ihari ni Guma mu Mujyi na Guma mu Cyaro.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version