Paul Muvunyi yarekuwe

Mu  masaha y’umugoroba kuri uyu Wa Gatatu tariki 06, Mutarama, 2021 nibwo Ubushinjacyaha bwarekuye umunyemari Paul Muvunyi wari umaze iminsi afunganywe n’abandi barimo (Rtd) Col Eugene Ruzibiza.

Taarifa yahamagaye umuvugizi w’ubushinjacyaha Bwana Faustin Nkusi ngo agire icyo abivugaho ariko ntiyatwitabye.

Abaduhaye amakuru ku ifungurwa rye bavuga ko Muvunyi yarekuwe amaze gutanga amande ateganywa n’itegeko kugira ngo uyatanze ‘arekurwe ntakomeze gukurikuranwa afunzwe.’

Biteganywa n’Ingingo ya 25 mu gitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda.

- Advertisement -

Paul Muvunyi yafashwe tariki 24 , Ukuboza, 2020 afungirwa kuri Polisi y’i Remera mu Mujyi wa Kigali.

Mu minsi mike yakurikiye ifatwa rye, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha Dr. Murangira B Thierry  yatubwiye ko Muvunyi akurikiranyweho ‘guhimba sinya’ kugira ngo  ahabwe uburenganzira bwo kuba nyiri ubutaka yari aherutse kugura mu murenge wa Bwishyura muri Karongi.

Ba nyiri ubutaka babwiye Taarifa ko iby’uko Muvunyi yabahimbiye sinya atari byo ndetse ko batumva icyo azira.

Twaje kumenya ko Muvunyi yaba afunzwe kubera izindi mpamvu zirimo n’iy’uko yanze kuvirira ubutaka buri hafi y’ikigo cya RDF ishami rya marine zibushaka ku mafaranga we asanga ko ari make akurikije imari ahateganya.

Ku wa Kabiri w’Icyumweru gishize nibwo yitabye Ubushinjacyaha bukorera i Nyamirambo amenyeshwa ibyo aregwa.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version