I Nyanza, Huye, Barataka Inzara, Gatsibo Ni Uko, Rwamagana Ni Uko… Ikibazo Kiri Henshi

Mu bice bitandukanye by’Akarere ka Nyanza, Huye, Rwamagana, Gatsibo n’ahandi mu Rwanda,  abaturage barataka inzara batewe n’amapfa yakuruwe n’imvura yaguye nabi.

Bateye imbuto bizeye ko izera ikabavanayo ariko ngo nayo yumiye mu murima.

Ibi byatumye hari bamwe biheba bumva ko umwaka utaha bazarushaho gusonza ndetse bakanasuhuka bakajya kureba iyo bweze.

 Ab’i Nyanza babwiye  RADIO 10 ko ntawe ugipfa gushyira inkono ku ziko kandi ngo byaje guhumira ku mirari ubwo ibiciro ku isoko nabyo byiyongeraga cyane.

Umwe muri bo yagize ati: “ Ibishyimbo byose twateye byarumye kubera izuba, ubwo rero urumva ko ari ikibazo, ni inzara nta kindi.”

Bavuga ko muri aya mezi ari bwo babaga bategereje imvura, none izuba ryakomeje gucana, bakavuga ko aya mapfa azakomeza kubazahaza.

Undi ati “Iyo ubona ibishyimbo mironko ari icya tanu(Frw 1,500). Inzara yo turayifite kubera n’iri zuba.”

Mugenzi we yunzemo ati: “ Nta muntu udakeneye gufashwa kuko  niba umuntu yaragiraga inote y’igihumbi akayihahisha mu rugo bakarya ariko ubu na we ubwe ku giti cye ikaba itamuhaza. Ubwo Leta ntiwayiteguza ngo ifashe abantu iki gihe?”

Kuba inzara inuma muri biriya bice, byatumye n’ubujura bwiyongera.

Aboroye ihene, inkoko n’ingurube basigaye bazirarira kugira ngo benengango bataziba.

Mu bice bimwe by’utu turere, hari aho ibisambo bitega abahisi n’abagenzi mu masaha y’umugoroba bikabambura.

Abenshi bacitse mu kugorobereza mu mihana!

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme avuga ko  n’ubwo ikibazo cy’ibiribwa bike gihari, ariko ngo kiri hafi gucyemuka kuko  ubu ‘bizeye ko imvura izagwa’ k’uburyo inzara aba baturage bari gutaka, izashira.

Yabwiye bagenzi bacu ati:  “Ubu turizera ko izagwa wenda bakagira icyo baramura kuko ubundi ntabwo imyaka imerewe neza.”

Ntazinda yaboneyeho gushishikariza abaturage kujya buhira imyaka mu gihe imvura yabuze kugira ngo izuba ridakomeza kuzahaza imyaka.

Tukiri mu Ntara y’Amajyepfo, bo bafite icyizere kubera ko ibigori bahinze ubu byahetse, bakiringira ko bizera bakagubwa neza mu gihe kiri imbere.

Icyakora mu gihe bitarera, umwe mu batuye Umurenge wa Kibeho yatubwiye ko n’aho bafite ikibazo cy’abajura bacunganwa n’ikigori gikomeye bakagica bakakijyana.

Ku matungo magufi( borora cyane cyane ingurube), abaturage bahisemo kujya bararana nazo banga ko baziba.

Ati: ” Ingurube niryo tungo ryacu. Aho kugira ngo bagutware ingurube yawe mwararana da!”

Avuga ko bazi neza ko kurarana n’abatungo bitemewe, ariko ngo nta kundi babigenza kuko badashaka kwibwa itungo bari bategerejeho amaramuko.

Rwamagana n’aho barataka…

Uwo mu Kagari ka Akinyambo mu  Murenge wa Muyumbu mu Karere ka Rwamagana ariko ukora umwuga w’ubumotari uherutse kubwira Taarifa ko ababazwa no kubona imvura igwa i Kigali ariko ntigere aho bayikeneye.

Ubwo yavugaga iwabo.

Avuga ko ibishyimbo byumiye mu mirima ndetse ngo n’ibijumba n’imyumbati nabyo nta cyizere bafite cy’uko bizera.

Urutoki narwo ngo rwaratetse (ntirucyera) kandi kubera ko rukenera imvura nyinshi, nta kizere gihagije gihari ko ruzatanga umusaruro mu gihe kiri imbere.

Uyu muturage witwa Ruzindana avuga ko abenshi mu basore bo mu Mirenge yitaruye Umujyi batangiye kuza i Kigali cyangwa i Rwamagana kureba niba hari aho bakura akazi katuma babona agafaranga.

Ati: “ Hari abo nzi bagiye gushakira imibereho i Rwamagana n’i Kigali ngo barebe ko babona agafaranga ko kubatunga no gusagurira iwabo. Ikirere cyaradutengushye pe!”

Mu gihe i Rwamagana bavuga batyo, i Gatsibo nabo ntiborohewe.

Gatsibo…

Muri Nyakanga, 2022 hari abaturage bo muri Gatsibo batubwiye ko inzara yatumye ubujura bwiyongera ndetse ngo busigaye buri no mu bana bato.

Abajura batobora inzu bashaka icyo barya.

Imvugo uzasangana uwo uzabaza wese muri  aka Karere muri iki gihe ni ‘NTUHUGE’ kuko uhuze gato bakwiba.

Kudahuga bishingiye ku ngingo y’uko hari abajura biganjemo abana bato bataye ishuri kubera gusonza kandi n’ababyeyi babo babaka bakennye kuko barumbije imyaka abandi bakaba nta kazi bafite n’abagafite kakaba kadacyemura ibyinshi mu bibazo byabo.

Abo bana nibo usanga bacunga ahari icyuho mu rugo kwa kanaka kugira ngo bagire icyo bashikuza biruke, cyangwa umuntu nadacunga neza bamukore mu mufuka bavuduke.

Umuturage witwa Gervais Nizeyimana yatubwiye ko nta gihe kinini gishize bamwibye igare.

Ati: “ Igare ryanjye barisanze aho riparitse ndebye hirya gato nsanga bararyandurukanye. Hari umuntu uherutse kumbwira ko yaribonanye agahungu karitwayeho ikaziye kagiye kurangura byeri.”

Gervais atuye mu Murenge wa Kiziguro.

Muri ako gace kandi, umucuruzi witwa Donatha Uwamwezi uherutse kudutekerereza uko mugenzi we aherutse kumuhamagara amutakira ko hari abantu basahuye iduka rye ry’inzoga bararyeza!

Umuturanyi w’uwo watakambiye Uwamwezi yatubwiye ko hari abantu baherutse gufatirwa ahitwa Ndatemwa bakurikiranyweho buriya bujura ariko bamwe bararekuwe.

Uwo muturanyi we yitwa Rudoviko Munyaneza.

Umuyobozi w’Umudugudu w’Akamamesa witwa Moïse Rusagara yatubwiye ko hari abaturage b’aho ashinzwe kuyobora baherutse kumutakira ko abajura bamaze iminsi babiba ibitoki.

Ati: “ Abo bajura turabazi ariko biragoye kubafatira mu cyuho.”

Uhereye kuri iyi mirenge, ubona ko iki kibazo gifite indi ntera.

Ikindi kandi no mu Mujyi wa Kigali si shyashya kuko iyo icyaro kitejeje, abanyamujyi barasonza.

Amahirwe yabo ni uko  mu mujyi haba uburyo butandukanye bwo kubona amafaranga mu gihe mu cyaro ho bisaba ko runaka agira icyo agurisha.

Twatangaje iyi nkuru, Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu itaragira icyo idutangariza  ku ngamba ifite kuri iki kibazo.

Hagati aho Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi iherutse kuvuga ko yashyizeho ingamba zo guhangana n’imihingire ishingiye ku kirere gusa.

Ubwo hizirwaga Umunsi mpuzamahanga w’ibiribwa wabereye mu Karere ka Muhanga mu Byumweru bibiri bishize, Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Dr. Géraldine Mukeshimana yavuze ko hari imiganda yiteganyijwe kuzajya ifasha mu gufumbira ubutaka bwahujwe kugira ngo bwuhirwe.

Ngo abantu bahuje ubutaka kandi bakaba bafite amazi yo gufumbira, Leta yabageneye ifumbire yo kubagaza.

Intego ngo ni ukongera umusaruro kuri buri hegitari kugira ngo uzafashe abahinzi mu gihe kiri imbere n’ubwo mu gihe cyahise hari uwatakaye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version