Huye: Umurundi Yapfushije Ihene 16 Zihiriye Mu Kiraro

Jean Claude Niyongabo ni Umurundi wageze mu Rwanda mu mwaka wa 2015 ahunze. Yari atuye mu Karere ka Huye mu Murenge wa Mukura aho yari yarashinze ubuzima arorora. Impanuka yamugwiririye,  ihene ze 16 zihira mu kiraro zose zirapfa.

Niyongabo avuga ko ubwo yageraga mu Rwanda  yigiriye inama yo korora ihene, kuko yabonaga ari yo matungo ashobora kumugoboka vuba.

Mu Murenge wa Mukura avuga ko  yahabonye urwuri rwiza.

Icyakora ngo yakubiswe n’inkuba ubwo yabonaga bamuhurije ngo aze arebe ibyago byamubayeho!

- Advertisement -

Yageze aho ihene ze zararaga asanga ni  intumbi  gusa, agahinda karamwegura.

Yabwiye UMUSEKE ati: “Natunguwe no kumva bantabaje ko ihene zanjye zose zahiriye mu kiraro.”

Niyongabo avuga ko kuba amatungo ye yose yahiye byagizwemo uburangare n’umushumba wazo kuko ngo  byabaye nijoro kandi uyo mushumba asanzwe ashinzwe kuzirarira.

Iyo aza kuba ahari yari butabare.

Ngo uwo mushumba nawe yahageze asanga zapfuye abwira abari aho ko agiye kwishyikiriza inzego z’ubugenzacyaha.

Nyiri amatungo avuga ko yahumurije uwo mushumba, amusaba gusubira iwe kuko impanuka ari impanuka ntawe uyitegura cyangwa ngo imuteguze.

Ikara ryakongeje andi…

Gitifu w’Umurenge wa Mukura witwa Fidel Ngabo avuga ko ikiraro ziriya  hene zahiriyemo cyari kirunzemo amakara y’abatwika amakara mu ishyamba.

Ngo muri uko gutwika amakara habayeho kwibeshya bafata amakara amwe  bazi ko yazimye bayavanga n’asanzwe mu kiraro bityo akongeza andi.

Ati: “Abantu baruye ayo makara ntibigeze bamenya ko agifite umuriro, ayo niyo yakongeje andi atarimo umuriro atwika ihene n’ikiraro.”

Ubuyobozi bw’uyu Murenge  buvuga ko butari buzi ko ayo matungo ari ay’Umurundi.

Impamvu ngo ni uko ikiraro yahiriyemo, gisanzwe ari icy’Umunyarwanda witwa Mbarubukeye Samuel kuko ariwe wabatabaje ikiraro kimaze gushya.

Cyakora yavuze ko bihanganishije uwo ariwe wese wahuye n’iki gihombo kuko bibabaje kubona amatungo angana gutyo apfira icyarimwe.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version