I Nyanza Umugenzi Yapfiriye Muri Gare

Mu Murenge wa Busasamana ahari Gare ya Nyanza haraye hapfiriye umusaza w’imyaka 56 wari waje gutega imodoka. Yahageze aricara arayitegereza ariko apfa ataramugeraho.

UMUSEKE wanditse ko uwo mugabo yitwa Abel Rusatsi akaba yakomokaga mu Mudugudu wa Nyaruvumu, Akagari ka Kabirizi mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza.

Yapfiriye muri gare ubwo yari yicaye ategereje imodoka.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Busasamana, Bizimana Egide avuga ko uriya mugabo  yari agiye kwa muganga i Huye  nyuma yo kuhorezwa binyuze muri ‘transfer’.

- Advertisement -

Bizimana ati:  “Yari agiye kwa muganga wenyine i Nyanza, maze abaganga bamwohereza (bamuha transfer) kujya kwivuriza i Huye.  Ajya gutega imodoka yicaye ategereje imodoka abari aho babona araguye, barebye basanga arapfuye.”

Abaturanyi b’uyu musaza babwiye itangazamakuru ko hari hashize igihe gito uriya muturage akandagiwe n’inka.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu bitaro bya Nyanza ngo bapime bamenye indwara yazize.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version