Mushikiwabo Ahangayikishijwe N’Uko Igifaransa Kiri Gusubira Inyuma

KIGALI, RWANDA - FEBRUARY 06: Portrait of the Foreign Minister of Rwanda Louise Mushikiwabo on February 06, 2014 in Kigali, Rwanda. (Photo by Thomas Imo/Photothek via Getty Images)

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’ibihugu bivuga Igifaransa Louise Mushikiwabo asaba abayobozi b’ibihugu bikoresha Igifaransa kongera imbaraga mu kucyigisha urubyiruko no guharanira ko kidatakaza umwanya gisanganywe mu bigo n’imiryango mpuzamahanga.

Avuga ko bigaragara ko Igifaransa kiri gutakara mu ndimi zisanzwe zikoreshwa mu miryango n’ibigo mpuzamahanga.

Mushikiwabo ati: “ Muri iki gihe biragaragara ko raporo zitugeraho zerekana ko Igifaransa kiri gutakaza umwanya mu bigo n’imiryango mpuzamahanga.”

Abivuze  habura iminsi mike ngo hatangire inama y’ibihugu bigize uyu muryango izigirwamo uko Igifaransa cyakongerwamo ikibatsi.

- Advertisement -

Izabera i Djerba muri Tunisia mu mpera z’iki Cyumweru kizarangira Taliki 20, Ugushyingo, 2022.

Mushikiwabo yabwiye AFP ko ari ngombwa ko abayobozi b’ibihugu bigize Umuryango ayoboye, bakanguka bakabona ko ururimi rwabo ruri gutakaza ikintu cy’ingenzi bityo bakarusigasira.

Avuga ko muri iriya nama azasaba Abakuru b’ibihugu bigize Umuryango ayoboye kurushaho gukora cyane kugira ngo Igifaransa gikomeze kuvugwa no gukoreshwa mu ngeri zose z’imikorere y’ibigo n’imiryango mpuzamahanga.

Abavuga Igifaransa bariyongereye…

Mme Mushikiwabo yishimira ko umubare w’abavuga Igifaransa ku isi wiyongereye, uva ku bantu miliyoni 300 babaruwe mu mwaka wa 2018 bagera ku bantu miliyoni 321 mu mwaka wa 2022.

Iyi ni inyongera ya 7%.

Ku rundi ruhande ariko uyu Munyarwakazi avuga ko atishimiye uko Abanyaburayi bakoresha Igifaransa muri iki gihe kubera ko ngo imibare yerekana ko muri iki gihe hari benshi bahitamo kwivugira Icyongereza.

Kuba  u Burayi nibwo bukomokamo Igifaransa bukaba n’Umugabane wa kabiri ugikoresha nyuma y’Afurika iza ku mwanya wa mbere ariko bukaba buri kugitera umugongo bukivugira Icyongereza, birababaje!

Avuga ko ibi bimubabaza kubera ko ubundi ngo Igifaransa kigomba guharanira ko gihora ku isonga, ntikigende gikendera gahoro gahoro.

Louise Mushikiwabo kandi arateganya kongera kwiyamamariza kuyobora uriya Muryango, akavuga ko naramuka yongeye gutorerwa kuwuyobora azakomereza mu mujyo wo guharanira iterambere ry’Igifaransa cyane  cyane kuri murandasi.

Avuga ko n’aho kigomba kuhaboneka ari cyinshi, abantu bagasoma amakuru cyangwa ibindi bashaka byose mu rurimi rwa Molière(Jean-Baptiste Poquelin) nk’uko Igifaransa bakita.

AFP yabajije Mushikiwabo niba iyo arebye ibimaze iminsi biba byo kwamagana u Bufaransa mu bihugu by’Afurika y’i Burengerazuba atabona ko bishobora gutuma Igifaransa gitakaza amaboko, asubiza ko we atari ko abibona.

Asanga ibiri kubera muri kariya gace biterwa ahanini n’uko urubyiruko rwatengushywe n’abanyapolitiki ariko ngo nta sano bifitanye n’Igifaransa kubera ko cyo ari ururimi.

Yunzemo ko asanga ibyiza ari uko abayobozi bagombye kurushaho gutega amatwi urubyiruko, aho kurufata nk’abana batagira icyo bafasha mu mibereho y’ibihugu byabo.

Iyi ngingo kandi ngo iri ku rutonde rw’ibizigwaho mu nama y’i Djerba.

Abo Mu Muryango W’Ibihugu Bikoresha Igifaransa Bashima Mushikiwabo

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version