Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: I Rubavu Polisi Yarashe Uwiyitaga DPC W’Abuzukuru Ba Shitani
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

I Rubavu Polisi Yarashe Uwiyitaga DPC W’Abuzukuru Ba Shitani

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 21 December 2021 10:37 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu masaha ashyira urucyerera rwo kuri uyu wa Kabiri Tariki 21, Ukuboza, 2021, umuntu bivugwa ko yari afite televiziyo nini (plat TV Screen) yari avuye kwiba yarasiwe mu Murenge wa Rubavu n’abapolisi arapfa. Umwe mu baturage wabonye umurambo we yatubwiye ko uriya musore yari yariyise DPC w’Abuzukuru ba Shitani b’i Rubavu.

Uwapfuye yitwa Niyonsenga Iradukunda akaba afite imyaka 21 y’amavuko.

Yari ari kumwe n’abandi bagabo babiri, basakiranira n’abapolisi mu Mudugudu wa Gabiro, Akagari ka Buhaza, Umurenge wa Rubavu mu Karere ka Rubavu.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’i Burengerazuba Chief Inspector of Police( CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yatubwiye ko iby’iraswa ry’uriya musore, avuga ko koko ari amakuru y’impamo ariko ngo yari avuye kwiba.

Ati: “ …Abapolisi bari kuri patrol[bacunga umutekano] bahuye n’itsinda ry’abagabo batatu bari bikoreye ibintu bigaragara ko bari bavuye kubyiba, abapolisi babahagaritse baranga bariruka, barashe hejuru ntibabita hasi bakomeza kwiruka ariko haza kuraswamwo umwe arapfa.”

I Rubavu haba abitwa Abuzukuru ba Shitani…

Bamwe mu baduha amakuru mu Karere ka Rubavu bavuga ko mu Mujyi wa Rubavu haba itsinda ry’abasore bambura abantu ryiyise ‘Abuzukuru ba Shitani’.

Abo buzukuru ba Sekibi ngo bambura abagore amasakoshi, bagakatisha abantu inzembe bagakora n’urundi rugomo.

Hari umusore witwa Eric uhakorera watubwiye ko bariya buzukuru ba Shitani wabagereranya n’aba Marines b’i Kigali.

Ni itsinda rinini ry’abana( harimo n’abafite imyaka 12 y’amavuko kugeza kuri 18) n’abasore bafite hagati y’imyaka 25 kugeza kuri 27 y’amavuko.

Abana bakora ku manywa abakuru bagakora mu ijoro.

Eric yatubwiye ko bibabaje kuba inzego z’ibanze zizi iby’abo buzukuru ba Shitani ariko ntizigire icyo zibikoraho.

Ati: “ Ubuse ni gute njye utirirwa mu rugo namenya ibyabo abayobozi bo bakaba batabizi. Bagomba kuba babakingira ikibaba.”

Byabereye mu Kagari ka Buhaza mu Murenge wa Rubavu

Ikindi yongeyeho kandi ngo gikomeye ni uko ibyo abo bagizi ba nabi bambuye abantu, bajya kubigurisha n’abacuruzi b’i Rubavu nabo bakabigurisha kuri macye mu bicye by’icyaro.

Asaba inzego zose guhagurukira abo biyise ko bakorera Sekibi kuko ngo bakuye abaturage umutima.

Ngo i Rubavu si ngombwa kurindira ko amasaha ya Gera mu Rugo saa yine agera kuko urengeje saa moya adafite imodoka ye ifunze ibirahure neza, ataha afite impungenge ko ari bwamburwe utwe akanakomeretswa.

TAGGED:AbuzukurufeaturedKarekeziPolisiRubavuRwandaShitaniUmuvugizi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article TPLF Yavanye Ingabo Mu Duce Twa Ethiopia Yari Yigaruriye
Next Article Canada Yahaye u Rwanda Izindi Nkingo 433,300 Za Covid-19
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kagame Yaganiriye N’Uyobora Banki Nyafurika Y’Iterambere Bibanda Ku Mikoranire

Kuki Hari Imyanzuro u Rwanda Rwemera K’Uburenganzira Bwa Muntu Ntishyirwe Mu Bikorwa Yose

Ese Intambara Ya Amerika N’Uburayi Irashoboka

Hatangijwe Ubufatanye Mu Kuzamura Ubwinshi N’Ubwiza Bw’Imbuto 

Abatanga Ubutabera Bajye Basura Amahanga Barebe Uko Bigenda-Sosiyete Sivile

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Irani: Imyigaragambyo Ikomeje Kuzengereza Leta

Nyamasheke: Yakubise Gitifu Amuziza Kumwimisha Inkunga Y’Ibiribwa

Ese Robo Zitwara Imodoka Mu Buryo Butekanye Kurusha Abantu?

Niki Cyateye Igiciro Cy’Ikawa Y’u Rwanda Kuzamuka?

U Rwanda Rusanga Imvugo Za Ndayishimiye Zibangamira Umubano Warwo N’Uburundi

You Might Also Like

Mu Rwanda

Uko RDF Yakiriwe Muri Jamaica

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

U Rwanda Rwishimira Intambwe Yatewe Mu Kurwanya Igwingira Mu Bana Bato

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Bafatanywe Amadolari Y’Amakorano

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Minisitiri W’Intebe Yakiriye Uyobora Ikigo Mpuzamahanga Cy’Abagiraneza

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?