I Rubavu Polisi Yarashe Uwiyitaga DPC W’Abuzukuru Ba Shitani

Mu masaha ashyira urucyerera rwo kuri uyu wa Kabiri Tariki 21, Ukuboza, 2021, umuntu bivugwa ko yari afite televiziyo nini (plat TV Screen) yari avuye kwiba yarasiwe mu Murenge wa Rubavu n’abapolisi arapfa. Umwe mu baturage wabonye umurambo we yatubwiye ko uriya musore yari yariyise DPC w’Abuzukuru ba Shitani b’i Rubavu.

Uwapfuye yitwa Niyonsenga Iradukunda akaba afite imyaka 21 y’amavuko.

Yari ari kumwe n’abandi bagabo babiri, basakiranira n’abapolisi mu Mudugudu wa Gabiro, Akagari ka Buhaza, Umurenge wa Rubavu mu Karere ka Rubavu.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’i Burengerazuba Chief Inspector of Police( CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yatubwiye ko iby’iraswa ry’uriya musore, avuga ko koko ari amakuru y’impamo ariko ngo yari avuye kwiba.

- Advertisement -

Ati: “ …Abapolisi bari kuri patrol[bacunga umutekano] bahuye n’itsinda ry’abagabo batatu bari bikoreye ibintu bigaragara ko bari bavuye kubyiba, abapolisi babahagaritse baranga bariruka, barashe hejuru ntibabita hasi bakomeza kwiruka ariko haza kuraswamwo umwe arapfa.”

I Rubavu haba abitwa Abuzukuru ba Shitani

Bamwe mu baduha amakuru mu Karere ka Rubavu bavuga ko mu Mujyi wa Rubavu haba itsinda ry’abasore bambura abantu ryiyise ‘Abuzukuru ba Shitani’.

Abo buzukuru ba Sekibi ngo bambura abagore amasakoshi, bagakatisha abantu inzembe bagakora n’urundi rugomo.

Hari umusore witwa Eric uhakorera watubwiye ko bariya buzukuru ba Shitani wabagereranya n’aba Marines b’i Kigali.

Ni itsinda rinini ry’abana( harimo n’abafite imyaka 12 y’amavuko kugeza kuri 18) n’abasore bafite hagati y’imyaka 25 kugeza kuri 27 y’amavuko.

Abana bakora ku manywa abakuru bagakora mu ijoro.

Eric yatubwiye ko bibabaje kuba inzego z’ibanze zizi iby’abo buzukuru ba Shitani ariko ntizigire icyo zibikoraho.

Ati: “ Ubuse ni gute njye utirirwa mu rugo namenya ibyabo abayobozi bo bakaba batabizi. Bagomba kuba babakingira ikibaba.”

Byabereye mu Kagari ka Buhaza mu Murenge wa Rubavu

Ikindi yongeyeho kandi ngo gikomeye ni uko ibyo abo bagizi ba nabi bambuye abantu, bajya kubigurisha n’abacuruzi b’i Rubavu nabo bakabigurisha kuri macye mu bicye by’icyaro.

Asaba inzego zose guhagurukira abo biyise ko bakorera Sekibi kuko ngo bakuye abaturage umutima.

Ngo i Rubavu si ngombwa kurindira ko amasaha ya Gera mu Rugo saa yine agera kuko urengeje saa moya adafite imodoka ye ifunze ibirahure neza, ataha afite impungenge ko ari bwamburwe utwe akanakomeretswa.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version