Uruzinduko rw’iminsi ibiri ari gukorera mu Burasirazuba nirwo rwa mbere rw’akazi Dr. Justin Nsengiyumva atangiriye mu Ntara nyuma y’igihe gito Perezida Kagame amugize Minisitiri w’Intebe.
Yatangiriye mu Karere ka Kirehe ahari icyanya cyuhirwa cya Nasho gihinzemo byinshi byiganjemo ibigori, amashaza, n’ibindi.
Ku rubuga rwa Minisiteri y’Intebe rwa X handitseho ko Dr. Nsengiyumva azasura n’Uruganda rw’Inyange ruri mu Karere ka Nyagagare rutunganya ifu y’amata.
Intego ye ni ugusuzuma uko iyo mishinga ikomeye mu buhinzi no mu bworozi ihagaze, akaganira n’abayishinzwe, abahagarariye abayikoramo n’abayobozi bo duce ikoreramo ngo yumve ingorane bafite n’ibyo bakora ngo bazivanemo.
Umushinga w’i Kirehe witwa Nasho Irrigation Project naho uw’i Nyagatare witwa Nyagatare Milk Powder Plant.
Azasura kandi icyanya cyo guhira cya Gabiro Agribusiness Hub (GAH).
I Nasho yaganiriye n’abahagarariye abandi bahinga mu cyanya cyuhitwa cya Nasho Solar-powered Irrigation Project, kuhira kuhakorerwa kukaba gukorwa hifashishijwe imbaraga z’amashanyarazi zizamura amazi.
Abahinga muri iki cyanya bibumbiye muri Koperative yitwa Nasho Irrigation Cooperative (NAICO).
Mu kiganiro yahaye abahahinga barenga 2,000, Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva yababwiye ko gukoresha ikoranabuhanga mu buhinzi ari ingenzi mu kuzamura umusaruro mu buhinzi.
Umuyobozi wa Guverinoma y’u Rwanda asaba urubyiruko kumenya ko ubuhinzi bukoresheje ikoranabuhanga ari bwo bwimirijwe imbere mu kuzatuma Abanyarwanda bihaza mu biribwa, arusaba kubugira intego.
Abahinzi bashimiye Guverinoma ko ibunganira mu buhinzi bwabo, bukabatungana n’ababo.
Minisitiri w’Intebe Dr. Augustin Nsengiyumva ni umuhanga mu bukungu, kandi ubwo yahererekanyaga ububasha n’uwo yasimbuye, yavuze ko Leta igomba gushyiraho amategeko atuma igihugu kinjiza amafaranga.