Ibanga Rituma Abayapani Baramba Kurusha Abandi Ku Isi

U Buyapani ni igihugu gifite byinshi kihariye kurusha ibindi ku isi ariko icy’ingenzi kurusha ibindi ni uko abaturage bacyo baramba kurusha abandi ku isi.

Ni igihugu cya gatatu gikize kurusha ibindi ku isi, kikaba no mu bihugu bifite ikoranabuhanga mu ngeri nyinshi cyane cyane mu gukora za robots.

Abanyamerika nibo ba mbere bakize ku isi bagakurikirwa n’Abashinwa, nyuma hagakurikiraho u Buyapani.

Ku byerekeye imibereho myiza, u Buyapani burusha ibindi bihugu bikize kugira abaturage barya neza kandi bakaramba.

- Kwmamaza -

Abanyamerika bagira byinshi byo kurya no kunywa ariko ikibazo bahura nacyo ni uko barya inyama nyinshi, bakajya isukari nyinshi, mbese muri kamere yabo, icyo bariye cyangwa banyoye barabikora koko.

Iyi mirire n’iminywere yabo, yiyongeraho no kudakora imyitozo ngororamubiri ihagije, ituma Abanyamerika benshi babyibuha, bakaba abasore cyane ariko nanone amaraso yabo akuzuramo isukari n’ibinure.

Isukari n’ibinure byinshi mu maraso bituma urwungano rw’amaraso n’imitsi( n’umutima cyane cyane) bidakora neza bityo ufite icyo kibazo akagira ibyago by’uko yakwicwa no guturika k’udutsi two mu bwonko cyangwa umutima ukananirwa gusunika amaraso, ugahagarara.

Ku ruhande rw’Abayapani ariko, bo baje kumenya ko kurya inyama nk’intare bidakwiye, bahitamo kujya barya amafi, imboga ndetse bakagira n’umuco wo gusabana hagati yabo.

Ikindi kivugwa ko gituma Abayapani baramba kurusha abandi ku isi ni uko hejuru ya biriya tuvuze haruguru, hiyongeraho no kugira ubuzima bufite intego ndetse no kubaha Abakuru.

Intara ya Okinawa mu Buyapani niyo irimo abaturage bagejeje cyangwa barengeje imyaka 100 benshi kurusha ahandi ku isi.

Abashakashatsi basanze rimwe mu mahanga y’abatuye Okinawa atuma baramba ari uko iyo bariye batajya babimara ku isahani.

Barya 80% by’ibyo baruye.

Ni itegeko bise ‘80/20 rule.’

Ikinyamakuru cyandika ku buzima kitwa American Journal of Lifestyle Medicine kivuga ko mu Buyapani bagira imvugo bakomora ku munyabwenge witwaga Conficius igira iti: “Hara hachi bu.”

Mu Kinyarwanda bivuze ngo ‘Rya Uhage Ku Kigero Cya 80%’.

Iyi mirire y’Abayapani irandukanye n’iy’Abanyamerika n’abandi hirya no hino ku isi.

Abanyamerika barya byinshi kandi bisa n’aho baba badashaka ko hari icyasigara ku isahani.

Aho bari hose cyangwa bagiye gufatira amafunguro hose, basabwa kandi bakibutswa ko umugabo ari urya agahaga kandi ko nta mpamvu yo gupfusha ubusa ngo urasiga ibiryo ku isahani.

Abayapani  bemera ko amafunguro ari ikintu cy’ingenzi mu kurinda indwara bityo bakitwararika mu mirire yabo.

Bazi ko imirire myiza irinda indwara bityo bahitamo bitonze ibyo barya n’ibyo banywa.

Abaturage ba Okinawa barya gahoro gahoro kugira ngo bahe igifu cyabo umwanya wo gusya neza ibyakigezemo mbere.

Uyu mwanya bagiha utuma cyumva neza uko kigenda gihaga, bityo kibabibwira ubwonko nabwo bukabwira nyirabwo ko yagejeje ku kigero cya 80% by’ibyo igifu cye gicyeneye.

20% iba ibura ngo igifu cyuzure neza, ituma umuntu atagira umubyibuko ukabije ariko kandi ntanahorote.

Abayapani batuye Okinawa kandi barya bicye mu gitondo, bakongera hacyeye kandi nabwo bakarya bicye, ubundi  bakazongera kurya bucyeye.

Ikindi cy’ibanze kiranga abaturage ba Okinawa ni uguha agaciro ubusabane hagati y’abagize umuryango n’abaturanyi muri rusange.

Birinda icyabatera guhangayika, bakemera ko umubano mu bantu ari ingenzi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version