Umunyamabanga wa Leta mu Bwongereza ushinzwe umutekano imbere mu gihugu Madamu Pritti Patel yaraye mu Rwanda mu ruzinduko rwo kwigira hamwe uko iki gihugu cyazakira abimukira 4000 bazava mu Bwongereza mu minsi micye iri imbere.
Mu ntangiriro za Mutarama, 2022 Taarifa yari yanditse inkuru ivuga kuri uyu mugambi ariko inzego z’ubuyobozi bireba mu Rwanda ntazabyemeraga cyangwa ngo zibihakane.
Ibikorwa byo kohereza abimukira bavuye mu Bwongereza bakajya mu bihugu bimwe na bimwe by’inshuti z’u Bwongereza harimo n’u Rwanda byiswe ‘Operation Red Meat’.
Priti Patel yaraye ageze i Kigali kandi ngo ari buhave asinyanye na Guverinoma y’u Rwanda amasezerano y’imyaka itanu azagena uko bariya bimukira bazabaho mu Rwanda muri icyo gihe cyose.
Aya masezerano arasinyirwa muri Kigali Convention Center mu masaha ya nyuma ya saa sita ku isaha y’i Kigali.
Hari amakuru avuga ko u Bwongereza buzatanga miliyoni £120 yo kwita kuri bariya bimukira ariko yose siko azahabwa u Rwanda kuko hari n’ibindi bihugu byiyemeje kubakira.
Abimukira bose u Bwongereza buteganya koherereza inshuti zabwo barenga 60 000.
Ku rundi ruhande ariko, hari abantu bavuga ko ibyo kohereza abimukira mu bindi bihugu bitari bikwiye kuko ngo bisa no kubacuruza.
Ikigo kivuga ko giharanira uburenganzira bwa muntu kitwa The Refugee Council charity kiri mu byamaganye iki cyemezo.
Umuyobozi wacyo witwa Enver Solomon yabwiye the Mirror ko ibyo ubutegetsi bw’i London buri gukora ‘bigayitse kandi ari ibya kinyamaswa.’
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi naryo rivuga ko ibyo u Bwongereza burigukora bidakwiye ahubwo ko bwagombye gukora ibishoboka bucyita ku mpunzi aho kuzikuraho ngo buzoherereze abandi.
Ngo ni ‘ukwihunza inshingano.’
Kubera ko abateganyijwe kuzinjira mu Bwongereza ari benshi muri uyu mwaka ndetse bwikube kabiri ugereranyije n’uko banganaga umwaka ushize, abagize Guverinoma y’u Bwongereza bize uko bwazaha ibihugu by’inshuti zabwo bamwe muri bariya bimukira.
Ni mu kwirinda ko bazagera mu Bwongereza ari benshi cyane bukananirwa kubitaho.
Uretse u Rwanda, ikindi gihugu itangazamakuru ry’u Bwongereza( Daily Mail, The Guardian, Telegraph…) rivuga ko buzoherereza bamwe muri bariya bimukira cyo muri Afurika ni Ghana.
Mbere hari andi makuru yavugaga ko Albania nayo yari iri mu biganiro n’u Bwongereza ngo izakire bariya bimukira ariko ngo ibi biganiro byaje guhagarara.
Umuvugizi wa Minisitiri w’Intebe avuga ko bidakwiye gutanga amakuru arambuye ‘ku biganiro igihugu kiba kiri kugirana n’ikindi ku kibazo kiremereye nka kiriya.’
Priti Patel nawe akomoka ku bimukira…
Patel yavutse tariki 29, Werurwe, 1972. Se yitwaga Sushil Patel n’aho Nyina yitwaga Anjana Patel.
Priti Patel yavukiye mu Bwongereza i London ariko ababyeyi be bakomoka mu Ntara ya Gujarat mu Buhinde.
Bavuye mu Buhinde bajya kuba muri Uganda aho bavuye mu mwaka wa 1960 bimukira mu Bwongereza ahitwa Hertfordshire.
Mu myigire ye yakuze aharanira kuzaba umugore w’igitangaza muri Politiki nk’uko byahoze kuri Margaret Thatcher wabaye umugore wa mbere mu Bwongereza wabuyoboye nka Minisitiri w’Intebe.