Mu mizo ya mbere guterura ibyuma bitera ubwoba, bigaca intege.
Ku rundi ruhande ariko kubikora ni umwitozo mwiza.
Mu mezi atandatu umuntu ashobora kugira icyo ageraho, imikaya ye igakomera.
Ikibazo gikunda kubaho ni uko abantu batinya kuyibabara.
Hari umuhanga witwa Duffin uvuga ko ibyiza ari uko umuntu atangira adaterura ibiremereye cyane.
Avuga ko uko iminsi ihita, biba byiza agenda yongera ibilo kandi ntacike intege.
Kubwa Duffin n’ubwo umuntu aba agomba kurya cyane cyane ibyubaka umubiri(proteins) ariko ngo si byiza kurya buri kanya.
Ibishyimbo, amata, inyama, amagi, soya ni bimwe mu biribwa bitangwaho inama ku bantu bashaka kubaka umubiri wabo vuba.
Icy’ingenzi ngo ni uko umuntu atadohoka.
Niyo umuntu yabyuka mu gitondo agakora imyitozo ikomeza imikaya, ngo aba agomba kwirinda kutaruhuka, ahubwo akajyaruhuka bihagije.
Ikindi atangamo inama ni ukurya ibiryo birimo intungamubiri na Vitamini.
Duffin avuga ko abashaka guterura ibyuma bagomba kubikora ariko bakirinda gukabya
Muri rusange guterura ibyuma ni byiza ariko abahanga muri byo bazi neza ko ari umwitozo usaba kudacika intege ariko no kwita ku mirire kugira ngo imikaya ibone imbaraga zo kuzongera guterura n’ibindi.
Mu yandi magambo si umwitozo w’umuntu udafite ibyo kurya no kunywa bihagije kandi bifitiye umubiri akamaro.
Abaterura kandi bagomba kwirinda itabi bakirinda n’inzoga nyinshi