Ingabo Za Uganda Zigiye Gushinga Umutwe W’Abasivili Witwara Gisirikare

Itangazo ryashyizweho umukono n’umuvugizi w’ingabo za Uganda Brig Gen Flavia Byakwaso rivuga ko guhera kuri uyu wa mbere tariki 23 Kanama, kuzageza 16, Nzeri, 2021 hagiye gushakwa abasore bazatozwa n’ingabo mu kurinda Uganda.

Itangazo Taarifa yabonye rivuga ko abagomba kuzajya muri uriya mitwe bise Uganda Local Defense Force bagomba kuba bafite hagati y’imyaka 18 na 29 y’amavuko.

Amabaruwa yanditse abisaba agomba kuba yarangije gutangwa ku biro byateganyijwe bitarenze tariki 27, Kanama, 2021.

Agomba kuba arimo umwirondoro ukubiyemo igihe n’aho bavukiye, niba barashatse cyangwa ari ingaragu,

- Kwmamaza -

Bagomba kandi kwerekana nomero y’irangamuntu n’impamyabumenyi z’amashuri yabo.
Bose bagomba kuba abanya Uganda ku babyeyi bombi.

Mu mwaka wa 2014 Uganda yari ifite abasirikare 46.800.

Hari ikinyamakutu kivuga ko Ingengo y’igisirikare cya Uganda mu mwaka 2015 yari Miliyoni 933.6$.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version