Ibendera Ry’u Rwanda Rirurutswa Kugeza Rwagati

Mu rwego rwo kwifatanya n’u Bwongereza n’ibindi bihugu byo muri Commonwealth kubera gupfusha Umwamikazi Elisabeth II, Perezida Paul Kagame yategetse ko ibendera ry’u Rwanda ryururutswa kugeza rwagati.

Si ryo gusa rigomba kururutswa ahubwo n’ibendera ry’Umuryango w’Afurika w’i Burasirazuba naryo biragenda gutyo.

Aya mabendera azongera kuzamurwa mu buryo bwuzuye umwamikazi Elisabeth narangiza gutabarizwa.

Iri tangazo ryasinywe na Minisitiri w’Intebe Dr.Edouard Ngirente.

- Advertisement -

Elisabeth II yatanze( gutabaruka) afite imyaka 96 y’amavuko muri yo igera kuri 70 akaya yari ayimaze ku ngoma.

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame ari mu Bayobozi b’ibihugu byo ku isi bafashe mu mugongo ab’ibwami mu Bwongereza ndetse n’abagize Umuryango Commonwealth kubera urupfu rw’umwamikazi Elisabeth II.

Kuri uyu wa Kane abo mu ngoro y’Umwamikazi w’u Bwongereza bavugaga ko uyu mubyeyi ugeze mu zabukuru, ari mu bitaro kandi ko abaganga bahangayikiye ubuzima bwe.

Ku myaka 96 y’amavuko, niwe muntu wayoboye u Bwongereza igihe kirekire kugeza ubu.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version