Israel Irashaka Kwirukana ‘Abakongomani’ Ku Butaka Bwayo

Urukiko rukuru rw’i Yeruzalemu rwatangaje ko bitarenze Taliki 08, Ukuboza, 2022 abaturage bakomoka muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo babayo mu buryo budakurikije amategeko kandi bakaba bateremerewe kuhaba nk’impunzi bazurizwa indege bagasubizwa iwabo.

Ni icyemezo cyafashwe nyuma y’uko hari abaturage 225 bari muri Israel bahageze bavuga ko bahunze ibice birimo imirwano mu gihugu cyabo.

Israel ivuga ko abo baturage batazurizwa indege ku ngufu ngo basubizwe iwabo mu gihe cyose amadosiye yabo asaba guhabwa uburenganzira bwo kuba impunzi atarasuzumwa ngo yemezwe cyangwa se yangwe.

Muri rusange, abaturage 400 bakomoka muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo nibo baba muri Israel.

- Advertisement -

Bari mu byiciro byose by’imyaka y’ubukure.

N’ubwo urukiko rwemeje ko bariya bantu batagomba gushushubikanywa ngo basubizwe iwabo ibyabo bitabanje gusuzumwa, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu muri Israel witwa Ayelet Shaked we yari yategetse ko bahambirizwa bakagenda bitarenze iminsi 30.

Umucamanza witwa David Gidoni yanenze iki cyemezo cya Shaked avuga ko kitari gishyize mu mu gaciro.

Iki cyemezo cye kandi cyamaganiwe kure n’abaharanira uburenganzira bwa muntu, bavugaga ko hari abantu benshi bakomoka muri DRC barebwaga n’icyemezo cya Shaked kandi mu by’ukuri bari bamaze igihe kirekire muri Israel.

Shaked kandi anengwa ko yari yanzuye ko biriya bikorwa ariko agafata icyemezo atarabona igisubizo yari yatse muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga.

Ayelet Shaked

Minisitiri w’Intebe Yair Lapid aherutse gusaba ko mu bazahambirizwa, abana bagombye kutazakorwaho.

Ku rundi ruhande, Umuyobozi muri Minisiteri y’ububanyi ya Israel ushinzwe ibibazo by’Afurika witwa Sharon Bar-Li  avuga ko ari ngombwa ko abaturage ba DRC baba muri kiriya gihugu bagomba gusubira iwabo kuko ngo nk;uko rap[oor ya UN ibivuga, hari ibice byinshi bya kiriya gihugu  bifite amahoro muri iki gihe.

Haaretz yanditse ko abenshi mu baturage ba DRC bashaaa ubwenegihuug muri Israel ni abo muri Ituri, muri Kasai no mu Ntara za Kivu zombi.

Muri Israel hari abaturage ba DRC bahamaze igihe k’uburyo n’amazina yabo yose ari aya Giheburayo.

Urugero n’urwa Adam Cherubin w’imyaka 32 y’amavuko.

Uyu yagiye muri Israel aturutse mu Murwa mukuru wa DRC ari wo Kinshasa.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version