Nigeria ‘Ishobora’ Guhindura Izina

Hari bamwe mu baturage ba Nigeria bamaze iminsi mu mpaka kuri Twitter baganira ibyiza babona byava mu kuba izina ry’igihugu cyabo ryahinduka, Nigeria ikitwa United African Republic.

Ibi byatijwe umurindi n’ukoAbadepite ba kiriya gihugu gituwe kurusha ibindi muri Afurika( abaturage b miliyoni 206) basabye abaturage kubaha ibitekerezo by’ibyo bumva byahinduka mu ngingo zigize Itegeko nshinga ryabo.

Hashize ibyumweru bibiri babisabye. Umwe mu baturage ba Nigeria witwa Adeleye Jokotoye usanzwe ukora akazi ko gutwara tagisi yanditse ikintu cyakuruye ikiganiro kinini kuri Twitter cy’uko Abadepite bazareba niba izina Nigeria ritasimbuzwa irindi, kiriya gihugu kikitwa United African Republic.

Jokotoye yavuze ko asaba ko byahinduka kubera ko ririya zina ryiswe igihugu cye n’Abakoloni b’Abongereza.

- Advertisement -

Umuntu wa mbere wasabye ko kiriya gihugu cyakwitwa Nigeria ni umunyamakurukazi witwa Flora Shaw, icyo gihe hakaba hari mu mpera z’Ikinyejana cya 19.

Uyu mugore yaje gushakana na Adiminisitarateri witwa Lord Frederick Lugard.

Uriya munyamakuru yasanze kiriya gihgu kigomba kwitwa Nigeria kubera ko hari umugezi wa Niger ugicamo uturutse mu Majyaruguru yacyo, ukambuka ugana mu Nyanja ya Atlantic.

Jokotoye we asanga ririya zina ryahindurwa ntirishingire ku bushake bw’Abakoloni ahubwo rigashingira ku bumwe buhuza abatuye kiriya gihugu babanye batandukanye mu moko, indimi… ariko bakaba bari ‘bene  mugabo umwe.’

BBC yandise ko bamwe mu baturage ba Nigeria bakoresha Twitter baganiriye ku cyifuzo cy’uriya muturage, bamwe baragishyigikira abandi bavuga ko n’ubwo ari kiza ariko cyahindura byinshi birimo izina ry’abagituye, ifaranga gikoresha n’ibindi.

Hari n’abavuze ko abatuye kiriya gihugu bakwitwa ‘Uranium.’

Hari abaturage bashaka ko izina ryabo ryahinduka bakareka kwitwa Nigerians ahubwo bakitwa ‘Uranium'( Photo@BBC)

Ku byerekeye ifaranga, hari abavuga ko byagorana kuko Nigeria isanzwe ifitiye imyenda ibigo mpuzamahanga by’imari birimo IMF, Banki y’Isi ndetse n’u Bushinwa.

Hari umuturage watanze igitekerezo cy’ifaranga abona ryazahinduka irya Nigeria nihindura izina.

Yavuze ko ryazitwa SAPA.

Ku rundi ruhande hari n’uwatanze igitekerezo cy’amagambo yazashyirwa mu ndirimbo yubahiriza kiriya gihugu .

Hari abandi baturage bavuze ko guhindura izina rya Nigeria atari cyo kibazo abayituye bafite, ahubwo ko ikibazo cyabo ari uko nta bikorwa remezo bafite birimo imihanda myiza, ibitaro, amashuri meza n’ibindi.

Kuri bo ngo Leta n’Abadepite bagombye gushyira imbaraga mu kugarura umutekano mu gihugu hose, aho gutinda ku izina rya Nigeria rigomba guhinduka.

Bavuga ko igihugu gishya kiba kigomba no kugira amafaranga mashya
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version