Ibice By’Umubiri Wa Patrice Lumumba Bigiye Gushyikirizwa RDC

Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’Ubwami bw’u Bubiligi bemeranyije ko iki gihugu kizahabwa ibice by’umubiri wa Patrice-Emery Lumumba, ku wa 21 Kamena.

Ni itariki yemeranyijweho n’ibihugu byombi, izabaho umuhango uzitabirwa na Perezida Felix Tshisekedi, i Bruxelles.

Patrice Lumumba wari Minisitiri w’Intebe wa RDC yishwe ku wa 17 Mutarama 1961, apfira ahitwa Shilatembo. Yari kumwe n’abarwanashyaka be Maurice Mpolo na Joseph Okito.

Biteganyijwe ko ibice bizakirwa bizashyingurwa ahari ikibumbano cye mu murwa mukuru Kinshasa. Bizitabirwa n’umwami Philippe w’u Bubiligi, uzagirira uruzinduko muri RDC ku wa 30 Kamena.

- Advertisement -

Ubwo yari amaze kwicwa, ntabwo umubiri wa Lumumba wigeze uboneka, ariko byaje kumenyekana ko hari iryinyo rye mu Bubiligi, bityo ko rigomba gushyikirizwa igihugu cye.

Roland Lumumba – umuhungu wa Lumumba waharaniye ubwigenge bwa RDC – aheruka kuvuga ko nubwo ari iryinyo bataribara nk’icyo gice gusa, kubera ko mu muco wabo iyo umuntu aguye mu mahanga kandi bikagaragara ko adashobora gushyingurwa m gihugu cye, bashaka uburyo babona nk’umusatsi we n’inzara, bigashyingurwa ku ivuko.

Yakomeje ati “Rero ku bwacu, ni igice cye kandi kivuze byinshi kuri twe.”

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version