Mu kiganiro Guverineri wa Banki nkuru y’u Rwanda yahaye itangazamakuru ku byerekeye ubuzima bw’ifaranga buhagaze mu ntangiriro z’umwaka wa 2023, John Rwangombwa yavuze ko imibare yerekana ko ibiciro byizakomeza kuremerera abaguzi kuzageza ubwo bizatangira kumanuka mu mpera z’umwaka wa 2023.
Avuga ko mwaka wa 2022 ibiciro byazamutse cyane kubera ibibazo byatewe n’uko ku isi ibintu byifashe, ni ukuvuga uruhurirane rw’intambara y’u Burusiya na Ukraine, ibibazo biterwa n’imihindagurikire y’ikirere ndetse n’ingaruka za COVID-19 zikigaragara mu bicuruzi mpuzamahanga.
Icyakora ngo hari ukugabanuka ku rwego rw’isi kubera ko mpera z’umwaka wa 2022, ibiciro byari hejuru ku kigero cya 8.8% ariko ubu biri kuri 6.6%.
Ku byerekeye ubukungu bw’imbere mu Rwanda, kugeza ubu ibyo u Rwanda rwohereza hanze byiyongereyho 31% mu gihe ibyo ruhatumiza byiyongereyo 23.6%.
Bigaragaza ikinyuranyo cya 8 %.
Ingaruka zo kuteza imyaka ihagije mu bihembwe by’ihinga byabanje, zatumye ibiciro by’ibiribwa mu Rwanda bizamuka.
Guverineri Rwangombwa avuga ko muri rusange ibiciro bizakomeza kuremerera abaguzi kuzageza byibura mu mpera z’umwaka wa 2023 aho biteganyijwe ko bizatangirwa kugabanuka munsi ya 8%.
Muri rusange, Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda avuga ko ubukungu bw’u Rwanda buhagaze neza n’ubwo mu myaka mike ishize bwahuye n’ibibazo.
Abajijwe niba atabona ko imihindagurikire y’ikirere ari ikibazo kizakomeza kugira ingaruka ku bukungu bw’u Rwanda, Rwangombwa yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda iri gukora uko ishoboye kugira ngo habeho kuvomerera imyaka bityo abantu ntibakomeze kurambiriza ku migwire y’imvura.
Guverineri wa Banki nkuru y’u Rwanda avuga ko mu rwego rwo kwirinda ko izamuka ry’ibiciro ku isoko rizamara igihe, ikigo ayobora cyashyizeho politiki ituma abantu batagura cyane ngo ibiciro bikomeze kuzamuka, buri wese abe afite amafaranga yo kugura icyo ashaka n’igihe abishakiye.
Rwangombwa avuga ko ari uburyo bwo kwirinda ko ibiciro byazakomeza kuzamuka mu gihe kirekire.
Ngo ni umwanzuro utuma ubukungu bw’igihugu butazamuka mu gihe gito, bukadindira mu gihe gito ariko bukazazamuka mu gihe kirambye.
Ati: “ Ni umuti udindiza ubukungu mu gihe gito ariko bukazazamuka mu gihe kirambye.”
Abajijwe aho ahera yemeza ko ibiciro bizagabanuka mu mpera z’umwaka wa 2023, Guverineri John Rwangombwa avuga ko ari uko no ku isoko mpuzamahanga mpuzamahanga byatangiye kugabanuka.
Mu kwizera kwa Banki nkuru y’u Rwanda harimo n’uko ubuhinzi bushobora kuzatanga umusaruro umeze neza mu mpera z’umwaka, umuvuduko ugasubira hasi ugereranyije n’uko wari umeze mu mwaka wa 2022.