AKUMIRO: Ni Izihe Mbaraga Zihishe Inyuma Yo Kudatunganya Ikimoteri Cya Nduba?

*Ikimoteri cya Nduba ni kabutindi yugarije abatuye Kigali

*Ikigo cyo mu Birwa Bya Maurice Cyimwe isoko

*Icyizere cy’uko bizakemuka kirahari…

 

- Advertisement -

N’ubwo Umujyi wa Kigali wabaye icyatwa kubera isuku, ku rundi ruhande abawutuye bugarijwe n’icyago gikomeye kizagira(cyangwa se wenda byaratangiye) ingaruka ku buzima bw’abazawutura mu myaka mike iri imbere.

Ikimoteri cya Nduba.

Iki kimoteri kiri mu bilometero bike uturutse mu gice wavuga ko ari icy’umujyi wa Kigali nyirizina.

Kiri mu Murenge wa Nduba uri mu Karere ka Gasabo( ni kamwe muri dutatu tugize Umujyi wa Kigali) kikaba no mu ntera itari ndende ngo ugere ku kiyaga cya Muhazi.

Umujyi wa Kigali utuwe n’abantu barenga Miliyoni. Kuri bo hiyongeraho abawirirwamo ariko ntibawuraremo ndetse n’abawucamo bava cyangwa bajya mu bindi bice by’u Rwanda.

Abo bose bugarijwe n’ibyago bizatezwa no guturana n’ikimoteri cya Nduba.

Ikimoteri cya  Nduba nicyo cyonyine cyakira imyanda yose iva mu ngo z’abatuye, abakorera n’abaca mu Mujyi wa Kigali.

Mbere y’uko cyimurirwa i Nduba, cyabaga i Nyanza ya Kicukiro hafi cyane y’umuhanda Kicukiro-Bugesera.

Umunuko cyatezaga waje gutuma kimurwa.

Ni igisubizo cyamaze igihe gito kubera ko ubwinshi bw’imyanda ituruka mu ngo z’abanya Kigali bwikumbye inshuro nyinshi kuva mu mwaka wa 2012 ubwo cyimurwaga kijyanwa i Nduba.

Mu mwaka wa 2006, imyanda yakusanywaga muri  Kigali yanganaga na ‘Toni 142 ku munsi.’

Yose yajyanwaga i Nyanza.

Mu mwaka wa 2022, ni ukuvuga mu myaka 16 ushize, imyanda ikusanywa mu Mujyi wa Kigali ingana na Toni 500 ku munsi.

Igitangaje kurushaho ni uko ubusanzwe kiriya kimoteri gifite ubushobozi bwo kwakira toni 50 zonyine ku munsi, ibi kandi ntibibuza ko abatuye Umujyi wa Kigali bakomeza kwiyongera ari nako bagira ubushobozi bwo guhaha ibintu ibyinshi muri byo bitinda bikazaba umwanda.

Ni ikibazo kiremereye cyane…

Umwuka wanduye uva mu kimpoteri cya Nduba ntuzabura gusigira ingaruka abatuye Kigali cyane cyane mu nkengero zayo.

Guhera mu mwaka wa 2006, ikibazo cy’ikimoteri cya Nduba cyabaye ingorabahizi.

Ni ingorabahizi yego ariko ikibabaje ni uko raporo y’Umugenzuzi w’imari ya Leta( yasohotse mu bihe bitandukanye) yerekana ko hari ikoreshwanabi ry’ingengo y’imari yo gutunganya kiriya kimoteri.

Imibare ivuga ko ‘mu gutunganya’ kiriya kimoteri hamaze gukoreshwa Miliyari Frw7.6.

Hejuru y’ibi hiyongeraho ko ba Minisitiri batatu b’ibikorwaremezo ndetse na ba Meya bane b’Umujyi wa Kigali barwanye n’ikibazo cyo kubona ikigo cyatsindira ibyo gutunganya kiriya kimoteri ariko bava mu nshingano nta muti ubonetse.

Kunanirana kuri iyi ngingo ahanini byatewe n’uko hari bamwe mu bakozi muri Leta y’u Rwanda bagiye bivanga muri iki kibazo bigatuma kidindira, abari bakirimo neza bagacika intege.

Bivanze mu mitangirwe iboneye y’isoko ryo gutunganya kiriya kimoteri bituma n’uwari waritsindiye aribura ku maherere!

Ibi ni ibintu Taarifa ifitiye inyandiko zibyemeza.

Ikigo cyo mu birwa bya Maurice cyarariganyijwe…

Sotravic Ltd nicyo kigo cyo mu Birwa bya Maurice cyari cyaratsindiye ririya soko.

Cyagombaga kuzakorana n’ikindi kigo cyo mu Rwanda kitwa Horizon Ltd.

Kugeza ubu nta mpamvu iratangazwa yatumye kiriya kigo itangazwa ry’uwatsindiye iri soko ridindira n’ubwo ubuyobozi bwa Sotravic Ltd bwatakambye kenshi ngo busobanurirwe uko byagenze.

Hagati aho, nyuma y’imyaka itandatu, ririya piganwa ryaje gusubizwa ku isoko ni ukuvuga muri Gashyantare, 2022.

Ibigo bibiri mu byari byarapiganwe mbere, byarongeye birabikora ariko uwatsinze ‘ngo azatangazwa’ mu mpera za Gashyantare, 2023!

Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu cy’iterambere, Clare Akamanzi aherutse kubwira Taarifa ko ipiganwa ryatangiye ndetse ko abari gupiganwa bamenyeshejwe ko bazatangarizwa ibyavuyemo mu mpera za Gashyantare, 2023.

Abajijwe ibyaba bikubiye muri iryo piganwa mu rwego rwo kumvisha abasomyi ko byanyuze mu mucyo, Akamanzi yirinze kugira byinshi abitangaza ho kuko ngo  amenshi mu makuru abirimo ‘atareba rubanda muri rusange.’

Icyakora Taarifa izi ko uwatsinze ari cya kigo cyo mu birwa bya Maurice ariko ubu kikazakora akazi kacyo cyonyine kidafatanyije n’uwo ari we wese.

Icyo kigo ni Sotravic Ltd.

Yaba RDB yaba n’Umujyi wa Kigali nta ruhande ruravuguruza iby’uko kiriya kigo aricyo cyatsindiye ririya soko.

Dore uko ibintu biteye…

Taliki 18, Ukwakira, 2022 Komite nshingwabikorwa iyobowe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’imari n’igenamigambi ushinzwe umutungo wa Leta Richard Tushabe yaricaye isuzuma raporo y’ibikorwa byo gutunganya kiriya kimoteri.

Ni umwe mu yindi mishinga yayisuzumiwemo.

Mu rwego rwo gusuzumana ubwitonzi ingaruka ikimoteri nka kiriya kigira ku bantu no ku bidukikije muri rusange, hatangijwe inyigo kuri iki kintu.

Ibyavuye muri iyo nyigo byanzuye ko hagomba kubakwa ahantu ho gutunganyirizwa imyanda itabora hiswe  “Kigali Waste to Energy Project”.

Rwimeyezamirimo yari bushore muri uwo mushinga, akagira ibyo atunganya binaguwe hanyuma bikagurishwa kuri Guverinoma y’u Rwanda ku giciro cyemeranyijweho.

Ni muri uyu mujyo, Umujyi wa Kigali wahise utanga isoko binyuze mu kitwa Public Private Partnership (PPP).

Ni gahunda iha abakorera ku giti cyabo amahirwe magari yo gupiganwa mu mishinga migari ya Leta.

Ibigo bine byahise bitanga impapuro z’ipiganwa, ariko ibiri iba ari yo itsinda.

Ibyo bigo ni icyo muri Portugal kitwa Mota Engil kizafatanya n’icyo mu Bwongereza kitwa Parklane Products Ltd( ni ubufatanye bita joint venture) ndetse na cya kigo cyo mu Birwa bya Maurice kitwa Sotravic Ltd.

Ibindi bibiri byatsinzwe ni Ikigo Swiss Green Products Distribution n’ikigo Smart City Swiss.

Muri ya nama yari iyobowe na Richard Tushabe, havugiwemo ko mu isesengura ari naryo ryahereweho batanga amanota, basanze Mota Engil( ifatanyije na  Parklane Products Development Ltd) yaratsinze ku kigero cya 86.6% n’aho Sotravic Ltd itsindira kuri 82.6% .

Abatanze amanota bibanze k’ukureba ingamba buri kigo gifite mu gukusanya imyanda myinshi no kuyitunganya n’igiciro byatwara habazwe kuri buri toni yakusanyijwe.

Mota Engil na Parklane Products Development Ltd bavuga ko bazakoresha  $56 kuri toni imwe ikusanyijwe buri munsi mu gihe cy’imyaka 20.

Bivuze ko mu myaka 20, Umujyi wa Kigali uzishyura kiriya kigo $550,795,112.

Sotravic Ltd yo, ku rundi ruhande, yatangaje ko kuri toni imwe y’imyanda yakusanyije ku munsi izakoresha hagati ya $13 na $36, amaburaburizo akaba $28.7.

Imibare ikozwe neza yerekana ko mu myaka 20, Umujyi wa Kigali uzishyura iki kigo $ 273,430,431 ni ukuvuga 50% y’ayo ikigo Mota Engil kizishyurwa.

Nyuma y’ibiganiro birambuye, byaje kwanzurwa ko ikigo Sotravic Ltd ari cyo cyatsindiye isoko.

N’ubwo ari uko bimeze ariko, iki kigo kigomba kuzabanza kwereka Umujyi wa Kigali niba ikoranabuhanga wifuza ko ryazakoreshwa mu gutunganya kiriya kimoteri hari ahandi cyarikoresheje.

Babyitambitsemo…

Amakuru dufite  avuga ko hari abantu runaka bashatse nanone kwinjira mu itangazwa  ry’uwatsinze ririya soko, kugira ngo ryongere ripfe, habeho ‘nanone’ kuripiganira.

Ibi bivuze ko hari abantu bifuza ko iri soko ritahabwa kiriya kigo cyo mu Birwa bya Maurice kimaze kurindira kabiri.

Ubwanditsi bwa Taarifa ‘bwabonye’ inyandiko igaragaza ko hari imbaraga ziri kwivanga muri iri soko binyuze mu gusaba za Ambasade z’u Rwanda gushaka ikintu cyose cyashyira icyasha kuri kiriya kigo cyatsindiye iri soko, hanyuma kikaryamburwa.

Iyo nyandiko bayita ‘Note Verbale’.

Ivuga ko ikigo Sotravic Ltd ‘gifite amateka mabi’ mu birwa bya Maurice.

Ayo mateka bise mabi agaragazwa mu nyandiko ebyiri twabonye.

Umwe mu bayobozi ba Sotravic Ltd avuga ko iyo usuzumye ibyo babashinja, usanga nta shingiro bifite k’uburyo byatuma batakaza isoko.

Ku bw’amahirwe ariko, abari bihishe inyuma y’uyu mugambi baje kubivamo nyuma yo kumenya ko inzego zikomeye zamaze kubijyamo.

Abo mu kigo Sotravic Ltd bavuga ko batarabishira amakenga kubera ko abo bantu bivanze mu itangwa rya ririya soko inshuro ebyiri zose, ari abantu bavuga rikijyana kandi ‘baremereye.’

Ubwanditsi bw’ishami rya Taarifa ryandika mu Cyongereza nta bisobanuro bwahawe na Meya w’Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa ku mpamvu asanga zaradindije itangazwa ry’uwatsindiye ririya soko.

Umuyobozi wa RDB we avuga ko  atazi ibyo ‘byo kwivanga’ mu itangwa ry’isoko, ariko ko icyo azi neza ari uko gahunda yo gutangaza uwatsindiye isoko yo iri hafi gukorwa, hanyuma agatangira akazi ko gukemura kiriya kibazo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version