Gatsibo: Mudugudu Aravugwaho Kwica Umuturage

Umuyobozi w’Umudugudu a Ruziranyenzi mu Kagari ka Karambi, Umurnge wa Ngarama, Akarere ka Gatsibo aravugwaho  kwica umuturage w’imyaka 32 y’amavuko. Uvugwaho kwica umuturage yitwa Nayigizente n’aho uwishwe yitwa Nyandwi Jean Claude akaba yari afite imyaka 32 y’amavuko.

Umuvandimwe wa nyakwigendera witwa Twagirumugabe Leopord yabwiye itangazamakuru ko ku wa 14 Gashyantare 2023, mukuru  we yakubiswe na Mudugudu bapfa kuba yamutanzeho amakuru yo kugura ibitoki byari byibwe.

Yabwiye UMUSEKE ati: “Mukuru wanjye yatanze amakuru y’abagabo bari bibye ibitoki by’uwitwa Vincent, amaze kuyatanga ibyo bitoki birafatwa, biba ngombwa babibarindisha hamwe na mugenzi we, bati turabahemba.”

Avuga ko Mudugudu yajyaga ‘agura ibintu bitandukanye byibwe’ bityo ko yari yizeye ko ari  bugure biriya bitoki ariko arabitegereza ntiyabibona.

- Kwmamaza -

Byatumye akeka ko  ababimenye bazamuvamo.

Avuga ko yari yemereye nyiri urutoki Frw 4000.

Uwo kandi ngo asanzwe ari n’umujyanama w’ubuhinzi mu Kagari.

Uriya mugabo avuga ko Mudugudu yafashe mukuru we amukubita umuhini mu rubavu.

Ati: “ Yamukubise umuhini mu rubavu, nyuma amukubita umugeri agwa mu muferege uri ruguru y’umuhanda, amusangamo amukubitiramo.”

Nyakwigendera yabanje kujyanwa ku kigo nderabuzima cya Ngarama ageze yo n’aho bamwohereza mu bitaro bikuru bya Ngarama ariko aza kuhagwa.

Uvugwaho gukora biriya, aracyashakishwa kandi ubwo twandikaga iyi nkuru yari atarafatwa.

Umurambo wa nyakwigendera urashyingurwa kuri uyu wa Kane taliki 16, Gashyantare, 2023.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version