Ibiciro Bya Mazutu Na Lisansi Mu Rwanda Byagumye Uko Byari Biri

Mu rwego rwo kwirinda ko ibiciro byakomeza kuzamuka bikaremerera Abanyarwanda, Urwego rw’igihugu rushinzwe imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro kurusha iyindi, RURA, rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda yagumishije ibiciro by’ibikomoka kuri Petelori ku kigero byari ho.

Guhera kuri uyu wa Mbere Taliki 05, Ukuboza, 2022, RURA ivuga ko igiciro cya lisansi kitagomba kurenga Frw 1,580 kuri litiro, naho mazutu ntirenze Frw  1,587 .

Bikubiye mu itangazo ryasohotse ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 4 Ukuboza 2022, ryashyizweho umukono n’Umuyobozi w’Agateganyo w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura Imikorere y’Inzego z’imirimo ifite Igihugu akamaro (RURA), Patrick Emile Baganizi.

Guverinoma y’u Rwanda yavuze ko yahisemo kugumisha ibiciro uko byari bisanzwe mu rwego rwo  kwirinda ingaruka z’izamuka ry’ibindi bicuruzwa ku isoko.

- Advertisement -

Birasanzwe ko iyo ibiciro by’ibikomoka kuri Petelori bizamutse, bigira ingaruka no ku bwikorezi bw’ibindi bicuruzwa, bityo umucuruzi akazamura igiciro ku bicuruzwa muri rusange, umuguzi akaba ari we uhendwa kuko ari we wishyura.

Mu itangazo rya Guverinoma y’u Rwanda haragira hati: ‘Guverinoma y’u Rwanda yagumishijeho ibiciro bisanzweho i Kigali kugira ngo hirindwe ingaruka zakomoka ku izamuka rikabije ry’ibiciro ku bindi bicuruzwa.’

Mu Rwanda ibiciro ku isoko byatangiye kuzamuka rwagati mu mwaka wa 2022 nyuma y’uko no ku isoko mpuzamahanga bigenze gutyo.

Muri kiriya gihe isi yagiye mu bibazo by’ubukungu byakuruwe n’ibya Politiki birimo n’intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine yatangiye muri Gashyantare, 2022.

Mu gukomeza gukura kwayo, ni n’aho n’ibiciro byazamutse cyane cyane iby’ibintu nkenerwa ku isi nk’ibikomoka kuri Petelori, ingano, amavuta, n’ibindi bintu bikunzwe na muntu henshi ku isi.

Umwuka mubi hagati y’u Bushinwa na Taiwan nawo watumye ibintu biba bibi kubera ko ubwato ‘bwinshi’ bwazanaga gazi n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga bwacaga hafi ya Taiwan bwafungiwe amayira bituma n’ibikoresho by’ikorabuhanga bitaboneka neza.

Rwagati mu Ugushyingo, 2022, mu Bushinwa hongeye kwaduka ubwandu bwinshi bwa COVID-19 bituma ingano y’ibyo iki gihugu gikora kikabisangiza isi, igabanuka mu kigero runaka.

Umwe mu mijyi y’iki gihugu ivugwamo ubwandu bwinshi ni Shanghai kandi niwo mujyi ukorerwamo inganda zikorwa byinshi isi ikenera ibikuye mu Bushinwa.

Ku byerekeye u Rwanda, RURA ivugurura ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli buri mezi abiri.

Ibiciro bishya byari byashyizweho muri ayo mezi abiri ashize,  byagaragazaga ko litiro imwe ya mazutu igiciro cyayo cyavuyeho Frw 20 kigera ku Frw  1,587  kivuye ku  Frw 1,607.

Lisansi yo yagabanutseho Frw 29  kuko yari yashyizwe ku Frw  1,580  ivuye ku Frw 1,609.

Itangazo rya RURA ku miterere mishya y’ibiciro mu Ukuboza,2022:

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version