Minisitiri W’Urubyiruko Ati: ‘Rubyiruko Ibyo Mubona Ubu, Siko Byahoze”

Rosemary Mbabazi usanzwe ari Minisitiri w’umuco avuga ko urubyiruko rw’ubu rwagombye kumenya ko ibyiza rubona biri mu Rwanda rw’ubu atari ko byahoze. Ngo kera ibintu byari bikomeye!

Hari mu Nteko rusange y’abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi batuye mu Murenge wa Kimirinko mu Karere ka Gasabo.

Avuga ko ibyinshi byiza abantu bari mu Rwanda babona muri iki gihe, bishingiye ku ishyirwa mu bikorwa ry’amahame remezo y’Umuryango FPR-Inkotanyi.

Ati: “ Ntimubona ko ubu dukorera Inteko y’Umuryango ahantu heza tukanerekana ibyo twagezeho dukoresheje powerpoint n’ibindi byiza mubona?…Siko byahoze!”

- Advertisement -

Mbabazi avuga ko kuba Abanyarwanda babanye muri iki gihe kandi igihugu kikaba kitaruzuye nk’uko hari abajyaga babivuga, bishingiye ku bushake bwa FPR-Inkotanyi bwo kumva ko Abanyarwanda bose bagomba kubana mu mahoro kandi nta vangura.

Avuga ko iyo abantu badashyize hamwe ntacyo bageraho.

Ku rundi ruhande, Minisitiri Rosemary Mbabazi avuga ko FPR-Inkotanyi yasanze ibyiza ari ukubaka ubushobozi bw’Umunyarwanda kugira ngo abeho yishakamo ibisubizo.

Ati: “ Umutungo wa mbere u Rwanda rufite ni abaturage barwo.”

Mbabazi kandi yagarutse ku bavuga ko u Rwanda rwiba amabuye y’agaciro y’ahandi, avuga ko ababivuga baba babeshya.

Perezida Paul Kagame nawe aherutse kuvuga ko abavuga ko u Rwanda rwakijijwe n’amabuye rwiba Repubulika ya Demukarasi ya Congo bibeshya kubera ko u Rwanda aho rugeze ruhagejejwe n’uko ruba rwakoze.

Ngo ni ibiva mu cyuya Abanyarwanda baba babize ngo biteze imbere.

Mbabazi yavuze kandi ko burya hariho abayobozi b’amoko abiri:

Hari abo yise  ‘transactional’ n’abandi bayobozi bari ‘transformational’.

Uwa mbere aba ari umuyobozi ubanza kureba icyo ari bukure mu mikoranire ye n’uwo ashinzwe.

Ni nk’umucuruzi ubanza kureba icyo ari bukure mo, bimwe abahanga mu bucuruzi bita ‘transactions’.

Umuyobozi uri ‘transformational’ we ngo ni umuyobozi uharanira ko umuturage agira impinduka mu buzima bwe.

Mbabazi yasabye abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu Murenge wa Kimironko gukomeza kuzirikana indangagaciro za FPR-Inkotanyi bakibuka ko ari umuco wabo, ugomba kuranga Abanyarwanda aho bari hose.

Harabura igihe gito ngo Umuryango FPR-Inkotanyi wizihize imyaka 35 umaze ushinzwe.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version