Tshisekedi Yise Perezida Kagame Umwanzi Wa DRC

Mu mvugo yumvikanamo uburakari bwinshi, Perezida wa DRC Felix Tshisekedi yabwiye abanyacyubahiro bo mu gihugu cye yari yakiriye ku meza ko umwanzi wa mbere wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo ari Paul Kagame.

Yavuze ko abaturage ba DRC batagomba kwanga Abanyarwanda, ahubwo bagomba kumenya ko Perezida w’Abanyarwanda ari we mubi.

Ati: “Ariko Abanyarwanda n’Abanyarwandakazi ni abavandimwe bacu  n’ikimenyimenyi erega baradukeneye kugira ngo tubabohore. Ntaho bahuriye n’ibyo abayobozi babo bakora, abayobozi babo nibo babi kuko barabatwangisha.”

Tshisekedi yavuze ko abaturage ba DRC bakwiye kubana neza n’Abanyarwanda, bakababona nk’abavandimwe babo kuko ngo abanzi ba DRC ari abategetsi b’u Rwanda bayobowe n’Umukuru warwo.

- Advertisement -

Avuga ko Abanyarwanda bakeneye abaturage ba DRC kugira ngo ‘bakurweho ubwo buyobozi’.

Yunzemo ko atari Abanyarwanda gusa bakeneye gukurwaho abayobozi babo ahubwo ngo hari n’ahandi muri Afurika bigomba gukorwa.

Perezida Tshisekedi ati: “…[] kandi erega si bo gusa ahubwo n’Afurika yose, kuko ikeneye gukurwaho abayobozi bagarura imigirire yo mu myaka ya 1960, 1970, ibi kandi bakabikora mu gihe muri Afurika twiyemeje gucecekesha intwaro…”

Umuyobozi wa DRC avuga ko kuba muri Afurika hakiri intambara, amasasu akaba aca ibintu kandi yari [Afurika] yariyemeje gucecekesha imbunda, biterwa n’abayobozi nka Paul Kagame.

N’ubwo muri video yatambutsemo amagambo ya Tshisekedi yavuzwe haruguru ntaho byumvikanye mu buryo butaziguye, mu yandi magambo ibyo yavuze bisobanuye ko ashyigikiye cyangwa yashyigikira abafite umugambi wo guhirika ubutegetsi buri ho mu Rwanda.

Kugeza ubu abo bakubiyemo benshi barimo FDLR, P5, RNC n’abandi.

Perezida Kagame we yahaye gasopo uzongera kurasa k’u Rwanda…

Tshisekedi atangaje ibi nyuma y’ijambo Perezida w’u Rwanda Paul Kagame aherutse kuvugira mu Nteko ishinga amategeko.

Icyo gihe  yavuze ko ibibazo bya Repubulika ya Demukarasi ya Congo byahoze kandi n’ubu bikiri ibyayo, bitagomba kwitwa iby’u Rwanda.

Yavuze ko bitangaje kuba ibibereye muri kiriya gihugu byose byegekwa ku Rwanda hakirengagizwa ko ari ikibazo kirimo n’Umuryango w’Abibumbye.

Mu ijambo rye kandi yavuze ko hari ibikorwa by’ubushotoranyi DRC yakoreye u Rwanda birimo no kuyirasaho.

Perezida Kagame yabwiye abanyacyubahiro bari bari mu Nteko ishinga amategeko ko kuvogera ubusugire bw’igihugu bitavuze gusa ko umusirikare yambuka akakizamo, ahubwo ko binavuze no kukirasamo niyo waba ubikoreye mu gihugu cyawe.

Arangiza ijambo rye,  Kagame yabwiye abaturiye imipaka y’u Rwanda kumva ko batekanye, bakaryama bagasinzira, ariko aha gasopo uwo ari we wese uzongera kurasa ku butaka bw’u Rwanda kuko ngo kuri iyo nshuro, ari we uzamara igihe atagoheka.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version