Ikigo gishinzwe ibarurishamibare cyatangaje ko ibiciro mu ku masoko yo mu mijyi byiyongereyeho 1.6% mu kwezi gushize kwa Gashyantare 2021, ugereranyije na Gashyantare 2020.
Ihinduka ry’ibiciro muri Mutarama 2021 ryari ku kigereranyo kingana na 2,8%.
Icyo kigo cyatangaje ko mu byatumye ibiciro byiyongeraho 1.6% mu kwezi kwa Gashyantare ari ibiciro by’ibinyobwa bisembuye n’itabi byazamutseho 11%, ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byazamutseho 2.5% n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byazamutseho 3.5%.
Icyo kigo gikomeza kiti “Iyo ugereranyije Gashyantare 2021 na Gashyantare 2020, usanga ibiciro by’ibintu bitarimo ibiribwa n’ibikomoka ku ngufu byarazamutseho 3%. Wagereranya Gashyantare 2021 na na Mutarama 2021, ibiciro byazamutseho 0.4%.”
Ni izamuka ngo ahanini ryatewe n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 0.4% n’ibiciro by’ibinyobwa bisembuye n’itabi byazamutseho 2.6%.