Imibare yatangajwe n’Ikigo cy’ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) yerekana ko ibiciro ku isoko mu mijyi byiyongereyeho 17,8% muri Mata 2023, kikabibara kigereranyije n’uko byari bimeze muri uko kwezi mu mwaka wa 2022. Ku rundi ruhande ariko, muri Werurwe, 2023 byari biri kiri 19,3%.
Bivuze ko hari kubaho igabanuka rya 2.5%.
Ubusanzwe uko ibiciro bihagaze ku masoko y’i Kigali nibyo bigena ahanini uko ibipimo by’ubukungu biba bihagaze mu gihugu hose.
Abakora ibarurishamibare bavuga ko iyo mibare yerekana ko ubukana bw’ibiciro ku isoko bugenda bugabanuka.
Icyakora biracyari hejuru kuko biri ku gipimo mpuzandengo kerekana ko biri hejuru cya 8%
Ibiciro byo mu mijyi nibyo byifashishwa mu bipimo ngenderwaho mu bukungu mu Rwanda. Iyi mibare yerekana ko hagenda habaho idohoka mu muvuduko w’izamuka ry’ibiciro, nubwo bikiri hejuru cyane ya 8% ufatwa nk’izamuka riri hejuru rishobora kwihanganirwa.
Impamvu zituma ibintu bihagaze uko bihagaze ubu nk’kigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare cyabitangaje, ahanini ni ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereye ku kigero cya 36,8%, ibiciro by’ibinyobwa bisembuye n’itabi byiyongereye ku kigero cya 20,9% n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereye ku kigero cya 8,5%.
Mu itangazo ry’iki kigo hari ahagira hati: ‘ iyo ugereranyije Mata 2023 na Mata 2022, usanga ibiciro by’ibintu bitarimo ibiribwa n’ibikomoka ku ngufu byariyongereyeho 11,4%. Iyo ugereranyije Mata 2023 na Werurwe 2023, usanga ibiciro byariyongereyeho 1,1% bitewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 2,2%”.
Mu cyaro ibiciro byiyongereyeho 35,9% muri Mata 2023 ugereranyije na Mata 2022, n’aho muri Werurwe 2023, ibiciro byiyongereyeho 39,5%.
Ikigo cy’ibarurishamibare kivuga ko bimwe mu byatumye ibiciro byiyongera mu cyaro muri Mata, ari ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 62,6%, ibiciro by’ibinyobwa bisembuye n’itabi byiyongereyeho 22,1% n’ibiciro by’amafunguro n’icumbi byiyongereyeho 21,9%.
Mu kurushaho koroshya izamuka ry’ibiciro, mu kwezi gushize Guverinoma y’u Rwanda yakuyeho umusoro ku nyongeragaciro ku ifu y’ibigori n’umuceri ishyiraho ibiciro ntarengwa byabyo hamwe n’iby’ibirayi.
Icyakora abaguzi bamaze igihe bavuga ko abacuruzi batigeze bubahiriza ibyo biciro kuko bakigurisha nk’uko byahoze.
Abacuruzi bo bavuga ko babiterwa n’igiciro baranguriyeho.
Mu biciro bishya byashyizweho, ikilo cya kawunga ntikigomba kurenza Frw 800 , ikigo cy’umuceri wa kigori ni Frw 820 , mu gihe ikilo cy’ibirayi bya kinigi kitagomba kurenza Frw 460.