Ibiciro Mu Rwanda Byamanutseho 0.4 Ku Ijana Muri Nyakanga

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) cyatangaje ko muri Nyakanga 2021 ibiciro mu mijyi byamanutseho 0.4% ugereranyije n’uko kwezi mu mwaka ushize, mu gihe muri Kamena byamanutseho – 0.2%.

Imibare yatangajwe kuri uyu wa Kabiri igaragaza ko zimwe mu mpamvu zatumye ibiciro bimera kuriya ari ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byamanutseho 13.5% ugereranyije na Nyakanga 2020, na 0.1% ugereranyije na Kamena 2021.

NISR yakomeje iti “Iyo ugereranyije Nyakanga 2021 na Nyakanga 2020, usanga ibiciro by’ibintu bitarimo ibiribwa n’ibikomoka ku ngufu bitarahindutse. Wagereranya Nyakanga 2021 na Kamena 2021, ibiciro ntibyahindutse.”

Mu kwezi gushize ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye mu mijyi byamanutseho 0.1% ugereranyije n’uko kwezi mu mwaka ushize, bizamukaho 0.1% ugereranyije na Kamena 2021.

- Advertisement -

Mu burezi ho ibiciro byazamutse cyane muri Nyakanga bigera kuri 10.8% ugereranyije n’uko kwezi mu mwaka ushize, ariko ntibyahindutse ugereranyije na Kamena 2021.

Ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gaz n’ibikomoka kuri peteroli byo byazamutseho 2.2% ugereranyije n’umwaka ushize, bigabanyukaho 0.2% ugereranyije na Kamena 2021.

Urebye ku bicuruzwa bituruka imbere mu gihugu, ibiciro byagabanyutseho 2% ugereranyije n’umwaka ushize na 0.1 % ugereranyije na Kamena 2021.

Ni mu gihe ibiciro by’ibitumizwa mu mahanga byazamutseho 5.1 % ugereranyije n’umwaka ushize, ariko ntibyahindutse ugereranyije na Kamena 2021.

Uretse ibiciro byo mu mijyi, mu byaro ho muri Nyakanga 2021 byagabanutseho 1.7% ugereranyije na Nyakanga 2020, mu gihe muri Kamena 2021 byagabanyutseho 0.3%.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version