Ibicuruzwa 5 Byinjizwa Cyane Mu Rwanda Muri Magendu

Imibare y’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) igaragaza ko kuva muri Nyakanga 2019 kugeza muri Kamena 2021 hafashwe magendu yiganjemo caguwa, likeri, divayi n’ibindi byinjizwa mu Rwanda mu buryo butemewe, ku buryo byatejwe cyamunara hagaruzwa miliyari 4,5 Frw.

Komiseri wungirije wa RRA ushinzwe Iperereza ku musoro no kubahiriza amategeko Kagame Charles, yavuze ko nko hagati ya Nyakanga 2019 – Kamena 2020, magendu yafashwe yiganjemo caguwa y’imyenda n’inkweto, ibilo 12,038.

Ku mwanya wa kabiri haza amacupa 20,711 ya likeri (liqueurs) na divayi; ku wa gatatu hari ibilo 23,80 by’amavuta yo kwisiga atemewe; ku wa kane ni ibilo 18 by’itabi, ku mwanya wa gatanu hakaza insinga zitemewe zingana n’ibilo 200 byose byafashwe.

Ni mu gihe hagati ya Nyakanga 2020 – Kamena 2021; magendu zafashwe cyane ari caguwa y’imyenda n’ikweto bingana n’ibilo 66,575; amacupa 4,898 ya likeri na divayi; amacupa 15,156 y’amavuta atemewe; ibitenge 5674 n’ibizingo 1799 by’insinga.

- Advertisement -

Imibare igaragaza ko mu kugurisha mu cyamunara ibyafashwe, mu 2019-2020 hagarujwe 2,770,920,724 Frw, mu mwaka wa 2020-2021 hagaruzwa 1,757,288,613 Frw.

Kagame yakomeje ati “Ni ibintu bitoroshye, harimo n’ibindi kuko hari abambutsa NIDO, ibishyimbo, kandi ibi ni ibyo tuba twabonye, hari ibyo tuba tutabonye.”

Magendu ikaze ngo ikorerwa mu burengerazuba bw’u Rwanda ku mipaka ya Rusizi na Rubavu ihana imbibi na Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Kagame yavuze ko mu ngamba zigenda zifatwa harimo ko ku mupaka wa Rubavu hashyizwe amatara ku buryo ababishinzwe babasha kugenzura ingendo zikorwa.

Yakomeje ati “Dufite gahunda ko twazanashyiraho kamera (camera), ariko nanone dukoresha abantu baduha amakuru.”

Yavuze ko abanyarwanda bakwiye kumva ko magendu ari umwanzi w’iterambere ry’igihugu, bagatanga amakuru kugira ngo ikumirwe.

Uretse magendu, hari n’ibindi bikorwa byo kunyereza umusoro ubigambiriye, bizwi nka forode.

Ahanini bikorwa binyuze mu gutanga amakuru atariyo ku misoro, nk’abatanga inyemezabuguzi za EBM nta kintu bagurishije, bigakorwa mu bwumvikane nk’abacuruzi bashaka kuzasaba leta gusubizwa umusoro ku nyongeragaciro (VAT).

Ni ibikorwa RRA ivuga ko hamaze gukurikiranwa ibibazo 68, bimaze kugaragaramo amafaranga agera kuri 21,893,914,211 Frw.

Ubundi buryo bukoreshwa burimo guhisha ibintu bijyanye n’ubucuruzi byakabaye bisorerwa, cyangwa gufata ubucuruzi ukabwandika ku bandi bantu, hakaba igihe RRA igiye kubishyuza imisoro igasanga ari nk’umukozi wo mu rugo udafite aho yikora.

Harimo no kuba umuntu acuruza ariko akazamenyekanisha ko nta kintu yacuruje, agamije kutishyura umusoro.

RRA ivuga ko abantu bakwiye kumva ko kutishyura umusoro neza ari ukubangamira iterambere ry’igihugu, ku buryo n’ababibona bakwiye kubitangaho amakuru.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version