Umutekano Wongeye Kuza Imbere Mu Bipimo By’Imiyoborere Mu Rwanda

Ibipimo bishya by’imiyoborere mu Rwanda byagaragaje ko urwego rw’umutekano n’ituze ry’abaturage ari rwo ruza imbere kurusha izindi, aho rwagize amanota 95.47%.

Ibipimo byatangajwe kuri uyu wa Gatanu bigaragaza ko inzego esheshatu mu munani zagenzuwe zagize amanota ari hejuru ya 80%.

Urwego ruza ku mwanya wa kabiri ni urujyanye no kubahiriza amategeko rufite amanota 87.08%, kurwanya ruswa no gukorera mu mucyo biza ku mwanya wa gatatu n’amanota 86.77%; ku mwanya wa kane hakaza ukudahezwa bifite amanota 84.19%.

Ku mwanya wa gatanu ni uburenganzira mu bya politiki no kwishyira ukizana bifite 83.80%; ku wa gatandatu ni imitangire inoze ya serivisi ifite 81.86%; kuzamura ubushobozi bw’abaturage bifite 75.23% naho imiyoborere mu by’ubukungu ifite 74.65%.

- Advertisement -

Ibipimo bishya bigaragaza ko urwego rwazamuye amanota cyane ari imitangire inoze ya serivisi yazamutseho 3.55% ugereranyije n’umwaka ushize.

Ni mu gihe urwego rw’imiyoborere mu by’ubukungu ruza kumwanya wa nyuma, rwanasubiye inyuma ho 3.49% bitewe ahanini n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19 ku bukungu bw’igihugu.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version