Ibintu bigiye gufata indi ntera nyuma y’uko ibifaro by’ingabo za Israel bisubiye muri Gaza mu rwego rwo kuhatangiza intambara yeruye igamije guha isomo Hamas nyuma yo kwanga kurekura imfungwa zayo.
Abahaye amakuru The Jerusalem Post bavuga ko ibifaro byamaze kwinjira ahitwa Netzarim, aha hakaba ari umuhora ugabanya Gaza mo kabiri.
N’ubwo ari uko bimeze, nta makuru yemeza ko ibitero byeruye byatangiye, gusa ikigaragara ni uko Israel, nk’uko Minisitiri w’Intebe Benyamini Netanyahu yabitangaje, yamaramarije kongera guhangana na Hamas.
Ikindi kigaragara ni uko mu masaha make ari imbere ibitero byeruye biza gutangizwa.
Hashize iminsi mike Israel itangije ibitero by’indege ku bice bya Gaza, aho ivuga ko ari igicumbi cy’abayobozi ba Hamas bari bakambitsemo kandi bategura ibindi bitero kuri Israel.