Intumwa za Amerika na Irani zananiwe kugera ku masezerano nyuma y’ibiganiro by’amahoro byabereye muri Pakistan, nk’uko Visi Perezida wa Amerika, JD Vance, yabitangaje. Isi iri kwibaza ikiri bukurikireho…
Visi Perezida JD Vance yavuze ko Amerika na Irani batigeze bagera ku masezerano nyuma y’ibiganiro bikomeye by’amahoro byabereye i Islamabad muri Pakistan.
Ashinja Irani guhitamo “kutemera ibyo twasabye”, akongeraho ko Amerika ishaka kubona “ubwitange bugaragara neza” buturutse i Tehran bwo kutazateza imbere intwaro za kirimbuzi.
Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Irani yo yavuze ko ibiganiro byari “biremereye kandi bikomeye cyane”, gusa ikavuga ko Amerika isaba ibintu ‘bikabije kuremera kandi bidakurikije amategeko’.
Umunyamakuru wa BBC uri i Islamabad yavuze ko yumvise abantu benshi bavugaga ko ibyahaganiririwe nta kintu gifatika byari butange, ubirebye neza.
Mbere yaho, Perezida wa Amerika Donald Trump yari yavuze ko haboneka amasezerano cyangwa ataboneka, “ibyaba byose Amerika iratsinda”.
Mu gihe ari uko byifashe muri Pakistan, Isiraheli yo ikomeje kurasa muri Libani aho ihiga bukware abarwanyi ba Hezbollah basanzwe bafashwa na Irani.
Minisitiri w’Intebe Benjamin Netanyahu yavuze ko ashaka amasezerano y’amahoro na Libani kandi agomba kuba ari amasezerano “azaramba igihe kirekire”.
Yongeyeho ko intambara Isiraheli iri kurwana na Irani “itararangira”.
Ikibazo cy’ingenzi: Hakurikiraho iki?
Ubwo amahanga yumvaga ko Irani yemeye kuganirira na Amerika muri Pakisitani, habayeho ikizere cy’uko wenda ibintu byajya mu buryo, agahenge kakaboneka, amahoro akaba yagaruka byibura mu gihe runaka.
Ubuse ko gahuye na kirogoya, noneho biragenda gute?
Mu mpera z’iki Cyumweru kirangira tariki 12, Mata, impande zombi zaje mu biganiro buri ruhande rwumva ko ruhagaze neza mu ntambara bityo rukumva ko ibyo ruzasaba urundi, ruzabyemera.
Iyi mpamvu ubwayo irahagije ngo umuntu akeke ko nta musaruro urambye ibiganiro byari butange.
Mu by’ukuri, byaje kugaragara ko bidashoboka kandi, n’ikimenyimenyi, buri ruhande rwavuye mu biganiro rushinja urundi kuba ari rwo rwatumye bitagerwaho.
Agahenge ko guhagarika imirwano (ceasefire) kari kemeranyijweho ku wa Gatatu, katangiye mu gihe Perezida wa Amerika yatangazaga amagambo akomeye, avuga ko ashobora gusenya Irani burundu.
Habura isaha imwe ngo abikore, Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Irani yasohoye itangazo ivuga ko hari ibyo yemeye kandi ibyo byatumye Trump atangariza kuri Truth Social ko abyishimiye.
Bidatinze, Irani yatangaje ko iby’ako gahenge byakomwe mu nkokora na Isiraheli ubwo yarasaga Hezbollah muri Libani.
Kuva icyo gihe nta kurasana guhambaye kwakozwe hagati ya Amerika na Irani ahubwo abadipolomate ba Pakistan bateguye uko impande zombi zahura bakazunga.
Kuba ubwo bwiyunge butagezweho, biteje impungenge ko Amerika ishobora gukaza ibitero kuri Irani, nayo ikongera ibyo yagabaga ku ncuti za Amerika mu Burasirazuba bwo Hagati ari nako idanangira umuhora wa Hormuz usanzwe ari inzira ikomeye y’ibikomoka kuri petelori henshi ku isi bakenera.
Ku bijyanye n’uyu muhora, kugeza ubu kuwufungura binyuze mu biganiro ntibikigaragara nk’ibishoboka kandi kuba hari ubundi bwato bubiri bw’intambara Amerika yohereje mu mu kigobe cya Perise, bigaragaza ko ishobora gukoresha indi nzira y’intambara.
Amerika yavuze ko impamvu nyamukuru yatumye ibiganiro bipfuba ari uko Irani yanze kwiyemeza burundu ko itazigera igira intwaro za kirimbuzi.
Irani yo yakomeje kuvuga ko nta mugambi ifite wo kuzitunga, ariko intambara ebyiri zabaye mu gihe cy’umwaka umwe zishobora gutuma abashyigikiye ko izitunga biyongera.
Iyo ibiganiro bya Amerika na Irani muri Pakistan bigira icyo bigeraho, byari kuba ari iby’amateka gusa kuba byapfubye bigaragaza intege nke za dipolomasi.
Hagati aho, kuwa Kabiri tariki 14, Mata, 2026 hateganyijwe ibiganiro hagati y’abayobozi ba Isiraheli n’aba Libani ku kibazo cya Hezbollah, bikazabera i Washington muri Amerika ku ncuti magara ya Isiraheli.

