Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ibiganiro Byo Kugarura Amahoro Mu Karere Birakomeje…
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Ibiganiro Byo Kugarura Amahoro Mu Karere Birakomeje…

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 15 September 2024 11:08 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Intumwa za Guverinoma y’u Rwanda n’iz’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zaraye ziganiririye i Luanda uko amahoro arambye yagaruka mu Karere.

Ni ibiganiro bikurikira ibindi byabaye mu gihe cyatambutse hagamijwe kureba uko aka Karere u Rwanda, Repubulika ya Demukarasi ya Congo na Uganda bihereyemo.

Mu ijambo Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Amb Olivier Nduhungirehe yabwiye abari aho, yavuze umurongo u Rwanda rwafashe kuri iki kibazo, avuga ko rwubakira ku bimaze iminsi biganirwa.

Ati: “Inama y’inyabutatu ya Luanda ya kane irabera muri Angola kuri uyu wa 14 Nzeri 2024. Abahagarariye ibihugu bitatu bagaragaje ibitekerezo byubaka, bazubakira ku bifatika byagezweho n’abaminisitiri n’abofisiye mu iperereza mu mezi atandatu ashize”.

Bivuze ko ibiganiro kuri iyi ngingo bimaze amezi atandatu bihuza abashinzwe ububanyi n’amahanga n’abashinzwe iperereza bo mu bihugu birebwa n’ibyo biganiro.

Amb Olivier Nduhungirehe

Ibiganiro baraye bagiranye bishingiye ku myanzuro y’inama yabereye nanone i Luanda muri Angola taliki 21, Werurwe, 2024, icyo gihe impande zikaba zaremeranyije ko imirwano ibera mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo ihagarara kandi FDLR igasenywa burundu.

Ibyo gusenya FDLR ni igitekerezo abo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo bazanye, kandi bavuga ko bazagishyikiriza Perezida wa Angola João Lourenço wa Angola, akaba n’umuhuza muri ibi bibazo.

Thérèse Kayikwamba Wagner ushinzwe ububanyi n’amahanga bwa DRC

Ni igitekerezo cyamwerekaga uko abakoze uriya mugambi bateganyaga ko FDLR yazasenywa.

Nyuma y’amezi ane, ni ukuvuga muri Nyakanga, abo bayobozi bongeye guhura barebera hamwe uko kiriya gihugu cyateganyaga gusenya FDLR ariko haza kwanzurirwamo ko imirwano hagati ya DRC na M23 ihagarara bitarenze taliki 04, Kanama, 2024 ariko ntibyakunze kuko n’ubu baracyarasana.

Ibyo byaranze ariko nyuma haza gukorwa inama zitandukanye z’inzego z’iperereza ngo zirebe uko iyubahirizwa rya biriya ryakozwe ndetse zisesengure aho gusenya FDLR bigeze hanyuma zihe ab’i Luanda raporo.

Tete António uyobora Ububanyi n’amahanga bwa Angola

Taliki ya 20 n’iya 21, Kanama 2024, abahagarariye ibi bihugu bongeye guhurira i Luanda, basesengura raporo y’inzobere mu iperereza ku ihagarikwa ry’imirwano no gusenya FDLR.

Raporo yatanzwe ku busesenguzi mu igenamigambi ryo gusenya FDLR yagaragaje ko hari ibidasobanutse mu buryo bizakorwa.

Banzuye ko taliki ya 9 n’iya 10 Nzeri bazongera guhura, bakaganira kuri izi ngingo, ariko ntabwo bahuye.

Ibiganiro babyimuriye kuri uyu wa 14 Nzeri.

TAGGED:AngolaFDLRfeaturedIntumwaLuandaM23NduhungireheUbutasi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abanyamerika Batatu Bafungiwe Muri Venezuela
Next Article Isi Iragana Mu Ntambara Ya Gatatu Y’Isi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Israel Yoherereje Abatuye Gaza Inyandiko Zibasaba Guhunga Inzira Zikigendwa

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

FERWAFA Yagennye Umubare Mushya W’Abanyamahanga Mu Ikipe Yitabiriye Shampiyona

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Groupe Kassav Niyo Izasusurutsa Abazita Ingagi Amazina

Twishimiye Drones Zitwara Abagenzi-Kagame Avuga Ku Ikoranabuhanga Mu By’Indege

Amerika Ikomeje Kureshya DRC Ku Byerekeye Amabuye Y’Agaciro

Mutwarasibo Yiyahuye Kubera Umugore We

You Might Also Like

IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUmutekano

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Nyamasheke: Yahitanywe N’Ikiraro Cyamuvunikiyeho Avuye Kunywa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?