Abakozi b’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, batangije ubukangurambaga bwo kwibutsa abantu ububi bw’ingengabitekerezo ya Jenoside, uko igaragara n’amategeko ayihana.
Byakozwe mu rwego rwo kubategura mu mutwe ngo birinde iki cyaha kiri mu bikunze kugaragara mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi gitangira buri tariki 07, Mata kugeza mu mpera za Nyakanga buri mwaka.
Ubukangurambaga bwa RIB bwatangirijwe mu Murenge wa Mageragere mu Karere ka Nyarugenge.
Abakozi b’uru rwego bayobowe na Jean Claude Ntirenganya ukora mu ishami rya RIB rishinzwe gukumira ibyaha basobanuriye abatuye Mageragere iby’iki cyaha.
Ntirenganya yavuze ko biteye isoni kuba ingengabitekerezo ikigaragara mu Rwanda ndetse no mu bana bato.
Ikibabaje kurushaho, nk’uko abivuga, ni uko igera mu bana ivuye mu bababyaye cyangwa ababarera.
Asanga ari ngombwa ko iyo migirire yamaganwa, aho igaragaye bakihurira kubikumira bitarangiza byinshi.
Hari n’ibindi byaha byugarije Abanyarwanda…
Urwego rw’ubugenzacyaha kandi ruvuga ko muri iki gihe cy’ikoranabuhanga, hari ibyaha birishingiyeho byaduka mu buryo bwinshi.
Gutekera abantu umutwe binyuze mu kuri telefoni zabo bakibwa amafaranga biri mu byaha byo muri ubu bwoko biri kwaduka henshi mu Rwanda.
N’ubwo iki ari ikibazo kigaragara no mu cyaro, ku rundi ruhande, abatekerwa umutwe ahanini ni abo mu mijyi baba bafite amafaranga ariko bakabura amakenga yo kwirinda ko bayibwa by’amaherere!
Umukozi muri RIB ati: “Birahangayikishije kuba umuntu akora akavunika nyamara umutungo we ukaribwa n’uwirirwa akoze mu mifuka kubera ubutekamutwe buri hanze aha”.

RIB isaba abantu kwirinda ‘gukanda akanyenyeri’ kadakwiye ahubwo akajya abanza akababwa.
Amakenga ngo ni ikintu cy’ingenzi mu gihe cyose hagiye gutangwa amafaranga ku muntu utazi neza ibye.
Indi ngingo abagenzacyaha basaba abantu kwitondera nayo ifite aho ihuriye n’ubutekamutwe ni uburyo umuntu agurisha undi ubutaka butari ubwe undi akabyemera kandi byoroshye kubona amakuru nyayo y’ubwo butaka.
Abagenzacyaha basaba abantu guhumuka, bakamenya ko hari uburyo busanzweho bwafasha buri wese kumenya ukuri ku kintu runaka, aho guhubuka ugasanga ejo habayeho kubyicuza.
Abakiri bato nibo bakunze guhura n’iki kibazo kuko baba bataraba inararibonye mu bibera ku isi kandi abenshi bagakeka ko bashobora gukira vuba, batavunitse.
Ubukangurambaga bwa RIB bufite insanganyamatsiko igira iti: “Uruhare rwa buri wese mu gukumira ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ubujura, ibyifashisha ikoranabuhanga n’ibindi byiganje”.
Ni ubukangurambaga buzibanda no k’ukwirinda ibiyobyabwenge haba mu bakuru no mu bato.
Hazanaganirwa ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina rigaragara henshi mu Rwanda no muri Nyarugenge by’umwihariko nk’uko Emmanuel Nkusi uyobora Ubugenzacyaha muri aka Karere abyemeza.
Nkusi avuga ko umwe mu Mirenge y’aka Karere igaragaramo cyane iki cyaha ari uwa Mageragere.
Ikibabaje ni uko mu gusambanya abana usanga hari ababihishira, bikabuza ko abahemukiwe bahabwa ubutabera cyangwa ubuvuzi.
Akimana Daria uri mu bitabiriye kiriya kiganiro yavuze ko ashimira Urwego rw’Ubugenzacyaha rwaje kubahugura kugira ngo batandukanye ihohoterwa n’ibitari ryo.