Ibigo Bitwara Abagenzi Birishyuza Leta Miliyari 24 Frw

Ibigo 26 bitanga serivisi zo gutwara abagenzi muri bisi bikomeje gutaka kwamburwa  miliyari nyinshi byijejwe na Leta, amezi akaba abaye atanu. Ikibabaje ni uko bambuwe ayo mafaranga, ariko ubu hakaba hari andi menshi aherutse kwishyurwa hagurwa ibisi nshya zibarirwa mu 100.

Ba nyiri ibi bigo bataka ko bambuwe Miliyari Frw 24. Ibyo bigo ni The Association of Public Transporters (ATPR), JALI TRANSPORT, RITCO na RFTC.

Ababiyobora bavuga ko banditse amabaruwa menshi bayagenera abarebwa n’iki kibazo, bandika basaba ko bakwishyurwa amafaranga bemerewe ariko amaso ahera mu kirere.

Guverinoma yabimye amatwi,  nabo barumirwa.

- Advertisement -

Icyakora ntibaracika intege kuko bakomeje gutakambira Taaarifa ngo ibakorere ubuvugizi.

Uguhangayika kwabo kwaje kongerwa n’uko Leta iherutse gufata miliyari Frw 24 ngo zigurwe bisi nshya, bituma batangira kumva ko bakwiye gusubiza amerwe mu isaho, bumva ko ibyifuzo byabo bitagitanze umusaruro.

Abahagarariye ibi bigo uko ari 26 bigeze kwandikira Perezida Kagame bamugezaho ikibazo cyabo, bamusaba ko Guverinoma yakora uko ishoboye ikabishyura amafaranga kugira ngo bakoreshe bisi  na coasters zabo zigera ku 1000.

Gupfa kw’izo bisi byatumye abakozi 5,000 bahoze bafite akazi ko gutwara no kwita kuri ibyo binyabiziga babura akazi.

Hagati aho kandi ni ngombwa kuzirikana hari ikigega cy’ingoboka kigeze gushyirwa muri Minisiteri y’imari n’igenamigambi ngo yunganire ibikorwa by’ubukungu byashegeshwe na COVID-19.

Umwe mubo mu kigo  ATPR agira ati: “  Ibiri gukorwa ubu birerekana ko Guverinoma itari gushyira mu bikorwa neza ibyo yiyemeje byo gufasha urwego rw’ibikorera ku giti cyabo. Bituma kandi hari abantu bumva barakariye Leta kandi ubusanzwe izwiho gukurikiza gahunda yiyemeje.”

Gutinda kwishyurwa amafaranga bijejwe byabashyize mu bukene no mu mikorere ‘icumbagira’ bituma bagabanya abakozi bityo ubucuruzi burazahara.

Amafaranga bishyuza Guverinoma ni ayo bari bwishyurwe ngo bivane mu ngaruka za COVID-19 harimo n’ayo bari buhembwe kuko bigeze gusabwa gutwara abagenzi ku mafaranga make, abura bakazayahabwa na Guverinoma.

Ubu ibanye inshuro ya gatatu  batakamba ko bambuwe, amezi akaba arenga atatu batakambira inzego.

Taarifa yagerageje kenshi kumva icyo abayobozi bagejejweho iki kibazo bakivugaho ariko ntibagira icyo batangariza bagenzi bacu bakorera ishami ry’Icyongereza.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version