Ushinzwe Imiyoborere Myiza Mu Ntara y’Amajyepfo Yafunzwe Kubera Ruswa

Taliki ya 21, Mutarama, 2024, nibwo RIB yafunze Kabera Vedaste, wari umuyobozi ushinzwe imiyoborere myiza mu Ntara y’Amajyepfo.

Akurikiranweho guha ruswa umugenzacyaha wakurikiranaga dosiye aregwamo n’ umugore we yo kumuhoza ku nkeke.

Iyo ruswa yayitanzenyuma y’uko yahamagajwe n’umugenzacyaha kugira ngo yisobanure ku byaha yaregwaga n’umugore we.

Amaze kubazwa yaratashye hanyuma yoherereza Umugenzacyaha amafaranga kuri telephone ye, aherekejwe n’ubutuma bumutumira ko bajya gusangira nawe nyuma y’akazi , bakaganira kuri dosiye ye.

- Kwmamaza -

Nyuma yaje gutabwa muri yombi.

Kabera Vedaste afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamabuye mu Karere ka Muganga mu gihe dosiye ku byaha aregwa iri gutunganywa kugirango ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Ibyaha akekwaho birimo GUTANGA INDONKE, icyaha giteganwa N’INGINGO YA 4 y’itegeko ryerekeye kurwanya ruswa.

Igihano: Igifungo kirenze imyaka 5 ariko kitarenze 7 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri 3 kugeza kuri 5 z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

GUHOZA KU NKEKE UWO BASHYINGIRANYWE, icyaha giteganwa N’INGINGO YI 147 y’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Igihano: Igifungo kuva ku mwaka 1 ariko kitarenze imyaka 2.

GUKORESHA UMUTUNGO W’URUGO KU BURYO BW’UBURIGANYA, icyaha giteganwa N’INGINGO YI 150 y’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Igihano: Igifungo kuva ku mezi 3 ariko kitageze ku mezi 6.

GUSENYA CYANGWA KONONA INYUBAKO KU BUSHAKE UTARI NYIRAYO, icyaha giteganwa N’INGINGO YI 182 y’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Igihano: Igifungo kuva ku myaka 3 ariko kitarenze imyaka 5 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri 3,000,000 FRW ariko atarenze 5,000,000 FRW.

Ubugenzacyaha bukangurira abaturarwanda kwanga ruswa no kuyirwanya, ndetse no kujya batanga amakuru aho bayicyeka kuko igira ingaruka ku iterambere ry’igihugu.

Buvuga ko ruswa ari mbi kandi yangiza byinshi.

Bigomba kuba inshingano za buri muntu kuyirwanya.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version