Ibice Bimwe By’u Rwanda Bigiye Kugusha Imvura Nyinshi

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda) cyatangaje ko muri Mutarama na Gashyantare 2022 hateganyijwe imvura iringaniye muri rusange, ariko hari aho ishobora kuzaba nyinshi hashingiwe ku miterere yaho.

Iteganyagihe rigaragaza ko hashingiwe ku ishusho y’imigwire y’imvura mu gihe kirekire, mu gihe cy’aya mezi abiri mu Rwanda haboneka imvura iringaniye.

Rikomeza riti “Muri rusange hateganyijwe imvura nk’isanzwe igwa mu bihe byiza, ariko ishobora kwiyongera gake mu majyepfo y’iburengerazuba bw’igihugu.”

“Ibi biraterwa nuko ubushyuhe bwo mu nyanja ngari y’Abahinde buri mu kigero gisanzwe, bigatuma ingano y’ubuhehere bw’umwuka ujya mu kirere cya Afurika y’Iburasirazuba ndetse n’u Rwanda ikomeza kuba mu kigero gisanzwe, bityo hakaboneka imvura iri ku kigero cy’imvura isanzwe n’ubwo ubuhehere mu nyanja ya Pasifika bwagabanutse.”

- Advertisement -

Biteganywa ko ingano y’imvura iri hejuru iteganyijwe hirya no hino mu gihugu muri Mutarama na Gashyantare 2022 iri hagati ya milimetero 250 na milimetero 300, mu turere twa Rusizi na Nyamasheke, iburengerazuba bw’uturere twa Nyaruguru, Nyamagabe na Rutsiro n’amajyepfo y’uturere twa Karongi, Ruhango na Gisagara.

Iteganyijwe kandi iburasirazuba bw’akarere ka Nyabihu n’aka Rulindo n’igice gito cy’akarere ka Nyanza na Huye.

Imvura iri hagati ya milimetero 200 na milimetero 250 yo iteganyijwe henshi mu turere twa Nyamagabe, Nyaruguru, Karongi na Huye, amajyepfo ya Muhanga, Nyabihu, Ngororero, Rulindo, Burera na Gakenke n’amajyaruguru y’akarere ka Gasabo.

Izagwa kandi mu gice cy’amajyaruguru y’iburasirazuba y’akarere ka Rutsiro ndetse no mu gice cy’amajyepfo y’uburasirazuba bw’akarere ka Rwamagana.

Ni mu gihe imvura iri hagati ya milimetero 150 na milimetero 200 iteganyijwe mu turere twa Musanze, Rubavu, Kamonyi na Burera, amajyaruguru y’akarere ka Nyabihu, Muhanga, Bugesera, Rulindo, Ngoma na Gicumbi n’uduce dusigaye tw’uturere twa Rwamagana, Nyanza, Nyanza, Kicukiro, Gasabo na Nyarugenge.

Nk’uko bimaze kumenyerwa, imvura nke izaba iri hagati ya milimetero 100 na milimetero 150 iteganyijwe mu Ntara y’Iburasirazuba.

Ni mu turere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza, Iburengerazuba bwa karere ka Rwamagana, Bugesera na Kirehe ndetse n’iburengerazuba bwa karere ka Gasabo.

Meteo Rwanda yakomeje ishishikariza “Abaturarwanda n’abafatanyabikorwa bose gushingira kuri iri teganyagihe mu igenamigambi ryabo rya buri munsi; cyane ko imvura iteganyijwe hamwe ishobora kubangamira imirimo y’isarura.”

Ivuga ko iri teganyagihe ryunganirwa n’irindi ritangwa mu gihe cy’ukwezi, iminsi 10, iminsi itanu, iminsi itatu ndetse n’iteganyagihe ritangwa buri munsi.

Imvura iteganyijwe mu mezi ya Mutarama na Gashyantare 2022
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version