Ibigo By’Imari Byongeye Guhuzwa N’Abashaka Gushora Mu Buhinzi

Ikigega cy’Abanyamerika kigamije iterambere mpuzamahanga, USAID, cyahuje abakora mu buhinzi n’ubworozi n’ibigo by’imari kugira ngo barebere hamwe uko impande zombi zakorana.

Ni igikorwa kitabiriwe na Banki zirimo iya Kigali, Equity Bank n’ibigo by’imari nka RIM na MoneyPocket.

Umuyobozi wungirije w’umushinga Hinga Wunguke witwa Jolly Dusabe avuga ko ibigo by’imari byakongera imbaraga mu guha inguzanyo abashoye mu buhinzi n’ubworozi kuko ari bwo butuma abantu barya bakabona imbaraga zo gukora n’ibindi bisigaye.

Jolly Dusabe yavuze ko ubusanzwe amafaranga aba ahari kandi ku bwinshi.

- Advertisement -

Ikibura ngo ni ibiganiro bihamye bigamije kureba uko imikoranire yatanga umusaruro kuri buri ruhande.

Hannington Namara uyobora Equity Bank avuga ko byaba bibabaje abantu bahinga baramutse bakennye kandi ibyo bakora ari byo bituma abantu babaho.

Nk’umunyamari ukora muri Banki, avuga ko akamaro k’abakora muri Banki ari ugushyiraho uburyo abahinzi babona amafaranga avuye muri za Banki abafasha mu kazi kabo.

Ati: “ Nubwo dufite amafaranga ariko ntitwahindura isi twenyine tudakoranye n’abandi barimo n’abahinzi”.

Uwavuze mu izina rya Banki ya Kigali avuga ko hari ishami batangije ryo gufasha ubuhinzi kandi ngo hari gahunda y’uko muri buri Mudugudu hazashyirwa umu agent wa BK kugira ngo ahe abaturage serivisi z’imari.

Yemeza ko hari Miliyari Frw 150 mu myaka itanu zizashyirwa mu buhinzi, ubu iki kigo kikaba kimaze kubushoramo izigera muri Miliyari Frw 5.

Avuga ko amafaranga baha abashoye mu bihinzi bayashyira muri uru rwego guhera mu murima kuzageza imyaka yeze.

Abandi bafite ibigo by’imari nabo bavuga ko hari gahunda zitandukanye zigamije gufasha abahinzi n’aborozi gukora bakunguka, ko icy’ingenzi ari ukubegera bakaganira uko imikoranire yanozwa.

U Rwanda rusanganywe gahunda yo kugira ubuhinzi n’ubworozi urwego rugari kandi rufite akamaro kanini mu mibereho y’Abanyarwanda no mu musaruro mbumbe w’igihugu muri rusange.

Ni umugambi Guverinoma ikoranamo n’abafatanyabikorwa bayo barimo na Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Ni umushinga mugari ugamije guteza imbere ibigo nyarwanda byashoye muri izo nzego z’ubukungu.

Bumwe mu buryo bwo kubikora ni ukubahuza n’ibigo by’imari ngo bibagurize ku nyungu bumvikanyeho zizishyurwa mu gihe kizwi.

Imishinga migari yakozwe binyuze muri ubu bufatanye ni Hinga Wunguke, Orora Wihaze, Hanga Akazi, Kungahara Wagura Amasoko na AGRA Tera Imbuto Nziza.

Hashize igihe Banki n’ibigo by’imari zivuga ko bigoye kuguriza abakora mu bihinzi kubera ko uru rwego rukunze guhura n’ibibazo bishingiye ku mihindagurikire y’ikirere n’ibindi byago bishingiye mu miterere y’iri shoramari.

Nyuma yo kuganira n’abahagarariye ibigo by’imari, abakora mu mishinga y’ubuhinzi n’ubworozi bashimye gahunda beretswe zo kuzateza imbere imishinga yabo.

Umwe muri bo ati: “ Ndibwira ko ibyo mwatweretse atari amareshyamugeni atamutunga kuko hari ubwo tubageraho mukaduhinduka”.

Uwo ni Judith w’i Nyamasheke akavuga ko icyo bo bifuza ari imikoranire myiza.

Hari ibitekerezo batanze by’aho babona hashyirwa imbaraga.

Umuyobozi muri USAID ushinzwe ishami ry’iterambere  witwa Jessica Spence ashima ibigo by’imari byaje muri iki gikorwa, akavuga ko intego bafite ari uguhuza abacuruzi bakaganira uko bakorana ngo buri ruhande rutere imbere.

Avuga ko nka USAID basanze ari byiza gufasha u Rwanda kugera ku ntego zarwo binyuze mu gufasha abahinzi n’aborozi kugera ku musaruro ugaragara.

Icyo bakora kandi ni ugufasha abakorera ku giti cyabo gukorana n’abandi kugira ngo umusaruro uva mu buhinzi n’ubworozi wiyongere kandi mu nyungu rusange.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version