Muhanga: Abasivili Babiri Bagaragaye Bambaye Umwenda Uriho Ikirango Cya Polisi

Mu Murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga hari umunyeshuri wo ku kigo cy’amashuri abanza cya Gatenzi waje kwiga yambaye ishati y’abapolisi b’u Rwanda yanditseho RNP ariko ahagenewe izina rya nyirawo ntakiriho. Hagati aho hari undi mugabo Taarifa yafotoye mu minsi yatambutse yambaye igisarubeti cyanditseho RNP.

Amakuru yemejwe n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP  Emmanuel Habiyaremye, avuga ko uwo munyeshuri wiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza, yari yambaye iyo shati ya Polisi ariko itagikoreshwa.

SP Habiyaremye yabwiye Kigali Today ko uwo munyeshuri akigera ku ishuri, ubuyobozi bw’ishuri bwabimenyesheje Polisi, iperereza rihita ritangira kugira ngo hamenyekane aho iyo shati yavuye n’uko uwo mwana yayibonye.

Ushinzwe ishami ry’uburezi mu Karere ka Muhanga yavuze ko atigeze amenya iby’ayo makuru, ariko hakaba hari andi yavugwaga ko uwo mwana yaba yarabwiye abayobozi ko iyo shati Se yajyaga ayambara nijoro akagenda.

- Kwmamaza -

Kuri iyi ngingo, umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yirinze kugira icyo ayitangazaho.

Umwana wambaye umwambaro wa RNP ariko ngo wa cyera( Ifoto@Kigali Today)

Ntiyavuze niba Se  w’uwo mwana yaba yarigeze aba umupolisi cyangwa ngo agire ikindi abitangazaho.

Ngo andi makuru azamenyekana nyuma y’iperereza.

Hari abakeka ko Se w’uwo mwana (bivugwa ko atigeze aba umupolisi) yaba yambaraga iyo shati ngo yiyoberanye abone uko ajya mu bikorwa bibi.

Gusa ni ibivugwa n’abantu kuko we ntacyo arabibazwaho ngo agire n’icyo abitangazaho.

Hari undi mugabo nawe wabonetse yambaye igisarubeti cya RNP

Mu minsi ishinze ubwo umunyamakuru wa Taarifa yari yagiye mu rwunge rw’amashuri rwa Saint Joseph i Kabgayi mu rwego rw’akazi, yabonye umukozi wari wahawe n’iki kigo akazi ko gusiga irangi mu kibuga cy’umupira ukinishwa amaboko yambaye igisarubeti cyanditseho RNP.

Byagaragaraga ko ari gishya kandi hari ku manywa ahagana saa tanu zishyira saa sita.

Icyo gihe Umuvugizi wa Polisi yu Rwanda mu Majyepfo yabwiye Taarifa ko bagiye gukurikirana iby’icyo gisarubeti ariko nyuma ntacyo twamenye.

Kuba iyi myenda igaragaraye mu Karere kamwe( Muhanga), Umurenge  umwe(wa Nyamabuye) ni ikintu inzego z’umutekano zikwiye kugenzurana ubwitonzi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version