Ibihano Amahanga Yafatiye u Burusiya Bigiye Gutuma Bukoresha Ibisasu Bya Kirimbuzi

Ubutegetsi bw’i Moscow bwatangaje ko bugiye gutangira gutegura abasirikare babwo n’ingabo zabo mu rwego rwo kuzakoresha intwaro za kirimbuzi igihe cyose bizaba ngombwa.

Putin yarabivuze none n’inshuti ye iyobora Bilorus yitwa Alexander Lukashenko yabisubiyemo.

Lukashenko yavuze ko kuba amahanga yihaye gukomanyiriza u Burusiya kugeza n’ubwo bufingiwe n’uburyo bwo kwakira cyangwa kohererezanya amafaranga mpuzamahanga bita swift bigiye gutuma u Burusiya bukoresha intwaro za kirimbuzi kandi bitari ngombwa.

Alexander Lukashenko

Umuvugizi w’Ibiro by’Umukuru w’u Burusiya witwa Maria Zakharova aherutse gutangaza ko igihugu cye kizarasa  Sweden na Finland nibiramuka binjiye muri OTAN.

- Advertisement -

Ibi biri mu bituma isi yugarizwa n’Intambara ya Gatatu y’Isi kubera ko bivugwa ko u Burusiya nibukomeza gutera ibihugu bifitanye ubucuti n’Amerika mu rugero runaka, bizayirakaza ikinjira mu ntambara mu buryo bweruye.

Ntawamenya niba u Bushinwa nabwo buzahita bwambarira urugamba ariko birashoboka kubera ko busanganywe umubano n’u Burusiya.

Hagati aho, hateganyijwe imishyikirano hagati y’intumwa za Ukraine n’iz’u Burusiya iri bubere muri Bulorus ariko Perezida wa Ukraine witwa Volodymyr Zelensky avuga ko nta kizere cy’uko hari umusaruro ufatika uzavamo afite.

Ni ibiganiro biri bubere hafi y’umugezi wa Pripyat.

Ku ruhande rw’u  Burusiya, biragaragara ko bwiyemeje intambara yagutse kurusha iyo buri kurwana muri Ukraine kubera ko Putin yasabye abasirikare be bakora mu by’intwaro za kirimbuzi gutangira kwitegura akazi.

Kuri we, ibyo abo muri OTAN/NATO bavuga ni agasuzuguro ku Burusiya kandi ngo bizatuma isi ibona akaga gakomeye kurusha ikindi gihe cyose.

Icyakora ibyo Putin avuga hari Abanyaburayi babisetse, bavuga ko ari ‘kwiganirira.’

Muri bo harimo Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Boris Johnston.

Ikindi cyemezo abo mu Burayi bafashe ni ukubuza indege zo z’u Burusiya kwinjira mu kirere cy’u Burayi ndetse ibinyamakuru bikomeye byo mu Burusiya bigafungwa.

Ibyo binyamakuru ni Russia Today na  Sputnik.

Perezida wa Biolorus witwa Alexander Lukashenko yavuze ko ibihano Abanyaburayi bafatiye u Burusiya bikomeye kurusha intambara bwagabye kuri Ukraine kandi ngo bigiye gutuma u Burusiya bukoresha imbaraga zitari ngombwa mbere y’uko biriya bihano bibufatirwa.

Putin yabwiye abagaba b’ingabo ze kwitegura no gukoresha ibisasu bya kirimbuzi

Ibyo bihano avuga harimo gukomanyiriza u Burusiya mu bucuruzi bw’ibikomoka kuri petelori, kuri gazi, amafaranga y’abayobozi b’u Burusiya ari  muri Banki z’i Burayi agafungwa no gufunga uburyo bwitwa SWIFT(The Society for Worldwide Interbank Financial Telecommunication) bufasha mu kohererezanya amafaranga hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Minisiteri y’ubuzima muri Ukraine yatangaje ko intambara muri kiriya gihugu imaze guhitana abantu 352 barimo abana 12.

Abandi 1,684 barakomeretse barimo abana 116.

Ibisasu bya kirimbuzi by’u Burusiya biri gutegurwa ngo bizakore akantu nibiba ngombwa

U Burusiya hari ibindi bihugu budashira amakenga…

Umuvugizi wa Guverinoma y’u  Burusiya  witwa Maria Zakharova  aherutse guha umuburo Sweden na Finland ko nibishaka kujya muri OTAN/NATO bizahura n’akaga.

Maria Zakharova mu kiganiro yahaye abanyamakuru muri 2019. Photo@Gavriil Grigorov/TASS

Putin ari ugukoma imbere ibihugu byose bituranye n’u Burusiya  bishaka kujya muri OTAN.

Maria Zakharova ku wa Gatandatu taliki 26, Gashyantare yagize ati: ‘ u Burusiya buraburira Finland na Sweden ko niba bishaka amahoro byagombye kwirinda gushakira amahoro mu guhungabanya ay’ibindi bihugu.’

Itangazamakuru ryo mu Bwongereza rivuga ko u Burusiya buzihimura bukoresheje ingufu za gisirikare kuri Sweden na Finland nibiramuka bigiye muri OTAN.

Sweden na Finland nibyo bihugu bituranye n’u Burusiya bya hafi bihereye ku Nyanja ya Arctic.

Nyuma y’uko Zakharova abitangaje, Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Burusiya yasubiye mu magambo ye, ivuga ko ibyo u Burusiya buvuga bubikomeje.

Ni ubutumwa bwacishijwe kuri Twitter.

Bugira buti: “ Turakurikiranira hafi umugambi wa Sweden na Finland wo kujya muri OTAN kandi turabasezeranya ko kubikora bitazabura kugendana n’ingaruka za gisirikare zizabigeraho.”

Mbere y’uko u Burusiya butangiza intambara kuri Ukraine bwari bufite amakuru ahagije avuga ko haburaga igihe gito ngo iki gihugu kinjire muri OTAN.

Ubwoba buri ku isi hose muri iki gihe ni ubw’uko  Ukraine iri bufatwe n’ubutegetsi bwa Putin mu minsi micye iri imbere.

Soma ingaruka z’intambara muri Ukraine ku bukungu bw’isi…

Intambara y’u Burusiya Yatumbagije Ibiciro by’Ibikomoka Kuri Peteroli

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version