RNC Ya Kayumba Nyamwasa Irashaka Kurega Gen Muhoozi

Nyuma y’uko Lt Gen Muhoozi Kainerugaba akuriye inzira ku murima abantu bo mu ishyaka rivuga ko rizahirika ubutegetsi bw’u Rwanda, RNC, akababwira ko bagomba kuzinga ibyabo bakava muri Uganda niba bakunda amahoro, amakuru Taarifa ifite avuga ko abo muri iriya shyaka bagiye kugeza Muhoozi mu nkiko.

Bisa n’aho batifuza ko Gen Muhoozi atuma umwuka wa kivandimwe ugaruka hagati ya Kigali na Kampala.

Nyuma y’uruzinduko Lt.Gen Muhoozi Kainerugaba aherutse kugirira mu Rwanda ndetse rugakurikirwa n’intambwe nziza mu mubano hagati y’ibi bihugu wari umaze iminsi utameze neza, yasubiye mu gihugu cye ahita aha gasopo abo muri RNC.

Lt Gen Muhoozi ubwo yakirwaga na Perezida Paul Kagame

Iyo ntambwe tuvuga ni ugufungura umupaka wa Gatuna.

- Advertisement -

Kuri Twitter Gen Muhoozi Kainerugaba aherutse kwandika ko  atazi icyo Kayumba Nyamwasa yapfuye na FPR-Inkotanyi na RDF ariko ko uko byaba byaragenze kose, ‘adakwiye guhirahira ngo akoreshe ubutaka bwa Uganda agahungabanya umutekano w’u Rwanda.’

Yaranditse ati:  “General Kayumba[Nyamwasa] na RNC, sinzi icyo mupfa n’ubutegetsi bw’i Kigali bwa RPF/RDF. Ariko ndakuburira ko utagombye gukomeza gukoresha ubutaka bwa Uganda mu mikino urimo”

Muri tweet ye iyo mikino yayise ‘adventures.’

Nyamwasa niwe uyobora  RNC, uyu mutwe ukaba wariyemeje gukuraho ubutegetsi buyoboye u Rwanda.

Ni nawe washinze ihuriro ry’imitwe ya politiki yise P5 ikorerea mu bice bya Uganda ndetse na Repubulika ya Demukarasi ya Congo bya Fizi na Uvira mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

P5 igizwe n’amashyaka Amahoro People’s Congress (AMAHORO-PC), Forces démocratiques Unifées-Inkingi (FDU INKINGI), People’s Defence Pact-Imanzi (PDP-IMANZI),  Party-Imberakuri (PS IMBERAKURI),  RUD-Urunana  NA Rwanda National Congress (RNC).

Kubera ko Uganda yari imaze igihe icumbikiye bariya barwanyi kandi bakaba ari bo bari babaye intandaro y’umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi, u Rwanda rwasabye Uganda ko niba ishaka ko ibintu bisubira mu buryo  igomba kwirukana RNC ku butaka bwayo, ikareba ahandi ijya kandi hitaruye u Rwanda.

Ikimenyetso cy’uko Uganda yafashaga  RNC ni uko ishami ry’ingabo za Uganda rishinzwe iperereza, CMI, ryakingiraga ikibaba abo muri ririya shyaka kandi rikagira uruhare rutaziguye mu gukorera iyicarubozo Abanyarwanda b’inzirakarengane babaga hirya no hino muri kiriya gihugu.

Aho Lt Gen Muhoozi atangarije ko atifuza RNC ku butaka bwa Uganda, abo muri uyu mutwe w’iterabwoba batangiye kumva ko akabo kashobotse batekereza uko bakoma mu nkokora umugambi we.

Abakozi ba RNC bashinzwe icengezamatwara bashyizeho ‘uburyo bwo gusa’ n’abakura umutima Gen Muhoozi  bavuga ko bagiye kumurega kubera ko ashaka kwirukana impunzi ku butaka bw’igihugu cye kandi bidahuje n’amasezerano mpuzamahanga arengera impunzi.

Uwitwa Sulah Wakabiligi Nuwamanya wigeze no kuba umunyamakuru wa The New Times mu Rwanda ari mu bandika ibyo.

Yagize ati: “ Twiteguye kugeza mu nkiko MK [Muhoozi Keinerugaba] kubera ko ibikorwa bye muri iki gihe bigiye gushyira mu kaga impunzi zahunze u Rwanda zikaza kuba muri Uganda. Amagambo ye yatumye impunzi zibura amahoro.”

Abaduha amakuru baba muri Uganda bavuga ko mu minsi ishize, Nuwamanya yagiranye ibiganiro na bamwe mu barwanashyaka ba FDLR bakorera i Kampala ndetse n’abo muri RUD-Urunana.

Hejuru y’ibi kandi  andi makuru avuga ko Nuwamanya abwira abo muri RNC na FDLR ko batagombye gukuka umutima ngo bibwire ko Perezida Museveni ashyigikiye ibyo Muhoozi ari gukora ndetse ngo bitege ko agiye kumuvana ku nshingano afite kugeza ubu.

Izo nshingano ni ukuba Umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka ndetse akaba n’Umujyanama we mu by’umutekano.

Umwe mu baduha amakuru avuga ko Sulah Wakabiligi Nuwamanya yabwiye abo bakorana ko batagombye guhangayika ahubwo ko muri iki gihe ari ngombwa kwisuganya bagashaka uko bakorana na Gen Abel Kandiho uherutse kugira umuyobozi muri Polisi ya Uganda ushinzwe ibikorwa(Joint Chief of Staff of Uganda Police) kandi bagakorana na Brig. Gen. Charles K Asiimwe.

Brig Gen Charles Asiimwe mu mwaka wa 2020 yakuwe ku buyobozi bw’ishami rishinzwe kurwanya iterabwoba mu ngabo za Uganda ryitwa National Counter Terrorism Centre nyuma y’uko Perezida Museveni abonye raporo z’uko amakuru uriya musirikare yagezaga ku zindi nzego bakorana yabaga atari yo.

Aya makuru bayita ‘fake intelligence report’

Nuwamanya avuga ko  abo muri FDLR na RUD-Urunana na RNC bagomba guhuza ibitekerezo bagashakira hamwe uko bakorana na Abel na Asiimwe mu ibanga kuko ngo Uganda yifuza ko banoza imikorere, ntibatatane.

Sulah Wakabiligi Nuwamanya ariko nawe twamenye ko atabanye neza naba shebuja bo muri RNC  kubera ko bamukeka amababa y’uko yaba afite uko akorana na bamwe mu bayobozi na RUD-Urunana na FDLR baba muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo batazwi n’ubuyobozi bwa RNC bakaba bamuha amafaranga rwihishwa.

Taarifa kandi izi neza ko abakorana na Nuwamanya bamaze kwisuganya basubira mu muryango bise Self-Worth Initiative-SWI] wari warigeze gusenywa na Guverinoma ya Uganda.

Ibi babifashijwemo na Gen Kandiho.

Nuwamanya afatanyije n’undi witwa Prossy Boonabana bakoresheje abahawe akazi ko kurinda Boonabana  ngo bakoresha amafaranga uriya muryango (Self Worth -Initiative) mu gusiga ibara Abanyarwanda baba muri Uganda bityo bakurikiranwe n’inzego z’aho z’iperereza.

Abari muri uyu mugambi n’indi igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda, iyo bumvise ibyo Lt Gen Muhoozi Kainerugaba avuga muri iki gihe, bibwira ko ari gushyenga.

Nyamara amakuru duhabwa n’abayobozi bakuru mu butegetsi bwa Uganda yemeza ko kuva Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yatangira kugira uruhare mu kugarura umwuka mwiza hagati ya Kampala na Kigali, abayobozi b’i Kampala bari basanzwe batifuza ko ibintu biba byiza batangiye kugira umutima uhagaze.

Uw’ingezi muri bo ni Gen. Abel Kandiho.

Twamenye ko atagifite ijambo yahoranye, ngo yarakonje.

Ikindi ni uko muri iyi minsi atishimiye Nuwamanya na Boonabana kuko ngo batumye izina rye rijyaho umugayo kubera ko bamuhaga amakuru atari yo bigatuma ahemukira Abanyarwanda b’inzirakarengane.

Nuwamanya na Boonabana nibo bahabwaga amafaranga na CMI bakajya guhiga Abanyarwanda babahimbira ko ari bo bajya guhungabanya umutekano wa Uganda bagafatwa bakagirirwa nabi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version