Ibihugu Bigize Umuhora Wo Hagati Birishimira Intambwe Yatewe

Umuhora wo hagati ni ihuriro ry’ibihugu byo mu Karere k’Afurika yo hagati bigizwe n’u Rwanda, u Burundi, Tanzania, Uganda na Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Raporo nto y’ubunyamabanga bukuru bwawo, ivuga ko mu mwaka wa 2022 hagezweho byinshi birimo imihanda yubatswe igamije koroshya ubucuruzi.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’iri huriro witwa Okandju Okange Flory  avuga ko imishinga bari barihaye kugera ho imyinshi yagezweho binyuze k’ubufatanye n’abandi bakorana.

Avuga ko umwe mu mihanda bishimira yubatswe ari uhuza Gitega mu Burundi na Uvira na Kindu muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo

- Advertisement -

Ni umuhanda wubatswe ku  nkunga yatanzwe na Banki Nyafurika y’iterambere  ndetse n’ikigo cy’Abadage gishinzwe iterambere mpuzamahanga, GIZ.

Indi ntambwe ibihugu bigize uyu muhora byishimira ni uko hari urubyiruko rwahuguwe mu gutwara ubwato bwikorera ibicuruzwa  bibujyana ku mwaro.

Ni amahugurwa yitabiriwe n’Abanyarwanda kandi baje mu bambere.

Ibihugu bigize uyu muhora bivuga ko bizashyira mu bikorwa imishinga yabyo ariko bizirikana no kurengera ibidukikije.

Iyo mishinga irimo kubaka imihanda, ibiraro, ibibuga b’indege n’ibindi bikorwa remezo bigamije koroshya ubuhahirane.

Abimana Fidel usanzwe ari Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ibikorwaremezo  aherutse kuvuga ko Guverinoma y’u Rwanda ifite gahunda yo gukomeza gushyiraho ibikorwa remezo kugira ngo bifashe mu bwikorezo bw’ingeri zose.

Imwe muri raporo yakozwe mu Ukwakira, 2022 ivuga ko mu mikorere y’ibihugu bigize uriya muhora, habayemo gusura imikorere ya gasutamo ya Rusumo hagamijwe gusuzuma uko yorohereza urujya n’uruza rw’abantu  ku bihugu birukoraho.

Mu rwego rwo kwirinda ko abantu  bakwambutsa magendu, ubuyobozi bwa gasutamo ya Rusumo bwashyizeho inshuro ntarengwa umuntu atagomba kurenza ku munsi yambukana ibicuruzwa.

Ibicuruzwa bica ku  Rusumo byiganjemo ibiribwa n’ibikomoka ku matungo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version