Amabuye Ya Nyarubuye Agiye Kubyazwa Umusaruro

????????????

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe buvuga ko buri kuganira n’abashoramari kugira ngo harebwe uko amabuye menshi kandi ateye neza ari mu Murenge wa Nyarubuye yabyazwa umusaruro.

Iyo uyarebera kure ubona ateye mu buryo bw’umutako.

Hari ayo ubona ashushe nk’inzoka, ibikeri n’izindi nyamaswa z’ibikururanda cyane cyane ko bikunda no kuyotaho cyangwa kuyugamamo izuba.

Aya mabuye aba mu Mirenge myinshi ya Kirehe ariko cyane cyane uwa Nyarubuye n’uwa Nasho.

- Advertisement -

Abaturage bo muri iyi mirenge bavuga ko ariya mabuye abatunze kuko hari abayacukura bakayagurisha bakabona amafaranga yo kwikenuza.

Umwe yabwiye RBA ati: “ Ayaba mabuye abagabo bacu barayacukura, bakayagurisha tugakuramo amafaranga ya mutuelle n’abana tukabagaburira tukabatangira n’ibyangombwa ku ishuri.”

Undi asaba Leta ko yabubakira uruganda rusya amabuye kuko kuyamenesha inyundo bibavuna.

Avuga ko abashoramari baramutse bahaje ari benshi byatanga imirimo kandi bikazamura aka karere.

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Bwana Bruno Rangira avuga ko hari itsinda ryo muri RDB ryamaze kuvugana n’ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe kugira ngo harebwe uko ariya mabuye n’ubundi bwiza nyaburanga bw’aka Karere bwabyazwa umusaruro.

Ati: “ Hari  itsinda rya RDB ryaje kudusura kureba ama sites areba ubukerarugendo nyuma tukazareba umuntu uje gusura aho yazibanda harimo n’imisozi ya nyarubuye.”

Bruno Rangira

Rangira avuga ko ubuyobozi bwa Kirehe buri kureba niba nta bikorwa remezo byazubakwa kugira ngo  bifashe ba mukerarugendo gusura Nyarubuye na Nasho ntacyo bikanga.

Nyuma y’ibi ngo nibwo hazarebwa icyakorwa.

Nyarubuye ni umurenge wo muri Kirehe. Ni umurenge uri ku buso bwa  439 km².

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version