Uwahoze Ayobora RCA Akurikiranyweho Ibyaha By’Ubugome-RIB

Umuvugizi wa RIB, Dr. Thierry B. Murangira yabwiye Taarifa ko kuba Prof Jean Bosco Harerimana yafashwe bidashingiye k’ukuba yaranze kwitaba Komisiyo y’Abadepite y’ubukungu, PAC, ahubwo ari uko  RIB yari isanzwe imukurikiranaho ibyaha bikekwa ko yakoze ubwo yari umuyobozi wa RCA.

Yunzemo ko RIB yari isanzwe imukurikirana adafunzwe ariko ngo aho yangiye kwitaba PAC, RIB yagize impungenge z’uko yazamubura ku mpamvu z’iperereza ihitamo kuba imufunze.

Ubugenzacyaha buvuga ko Prof Jean Harerimana aregwa ibyaha by’ubugome bihanishwa igifungo cy’imyaka iri hagati y’itanu n’imyaka irindwi.

Kuri uyu wa Kane taliki 14, Nzeri, 2023 nibwo Prof Jean Bosco Harerimana yatawe muri yombi.

Ubugenzacyaha buvuga ko ibyo byaha by’ubugome yabikoze igihe yayoboraga RCA, ni ukuvuga ikigo cy’amakoperative mu Rwanda.

Ibyo byaha by’ubugome birimo gutanga isoko rya Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko n’ibindi.

Ubu afungiye kuri Station ya RIB ya Remera muri Gasabo.

Indi wasoma:

Uwahoze Ayobora Ikigo Cy’Amakoperative Yanze Kwitaba PAC

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version