Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ibihugu Bikennye Nabyo Bishobora Gukira- Ngirente
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

Ibihugu Bikennye Nabyo Bishobora Gukira- Ngirente

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 07 March 2023 8:20 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umuhanga mu bukungu akaba na Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr. Edouard Ngirente avuga ko kuba hari ibihugu byahoze bikennye nyuma bikaza gukira ari ikimenyetso ko n’ibikennye muri iki gihe bishobora kuzakira.

Umunyarwanda witwa Nkurunziza yigeze kuririmba ko ‘ubukene bw’akarande atari isezerano.’

Mu buryo busa n’ibyo umuhanzi Nkurunziza yaririmbye, Minisitiri w’Intebe Edouard Ngirente yabwiye abandi banyacyubahiro bahuriye i Doha muri Qatar ko amateka ya vuba aha yerekana ko hari ibihugu byahoze bikennye ndetse cyane ariko byakize.

Kuri we, iyo ni ingingo yerekana ko n’ibihugu bikennye muri iki gihe bishobora kuzakira.

Ngirente avuga ko iyo hari imiyoborere myiza, ibintu bigakorwa uko byagenwe, intego zigerwaho.

Ashimangira ko imiyoborere ihamye ari inkingi ikomeye yo guteza imbere ubukungu, igihugu kigakira.

60% by’ibihugu by’Afurika biri mu rwego rw’ibikennye kurusha ibindi ku isi.

Muri byo harimo n’u Rwanda.

Imiyoborere mibi ntisigana n’amakimbirane akurira cyangwa atuma ubukene bwiyongera.

Abaturage ntibaba bagikora, n’abakora nta cyizere kirambye bagira cy’uko ejo ibintu bizaba byiza kurushaho.

Abantu bahorana ubwoba.

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente avuga ko n’ubwo hari ibihugu bikennye, ku rundi ruhande, hari ibiteganya kuzaba byavuye mu bukene ‘mu myaka mike’ iri imbere.

Avuga ko imwe mu ngamba zizafasha ibyo bihugu kuva mu bukene, ari ukwiga uko ibindi byabwikuyemo kugira ngo bibyigireho.

Ati: “…ayo masomo yifashishijwe neza yatuma ibihugu bizamuka bikajya mu kindi cyiciro. Ntabwo twifuza kuguma iteka ryose mu cyiciro cy’ibihugu biri mu nzira y’iterambere.”

Ngirente avuga ko nta bantu aho bava bakagera bashobora kwihanganira no kwakira kuguma mu bizazane biterwa n’ubukene.

Haracyari ibiheza abantu mu bukene…

Icyizere Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente afite gifite ishingiro ariko kuva mu bukene bisigaye bigoye cyane kubera impamvu zitandukanye zirimo n’izo abantu bazahazwa n’ubukene baba batikururiye.

Muri zo harimo ingaruka z’ibiza, izishingiye ku mihindagurikire y’ikirere n’ibindi bibera hirya no hino ku isi bikagira ingaruka ku bantu batabigizemo ruhare.

Mu mwaka wa 2020 isi yose yamaze hafi umwaka abantu bifungiranye mu nzu, badakora kubera icyorezo cyadukiye mu Bushinwa gikirwa isi mu gihe kitageze ku mezi atandatu.

Abantu batakaje akazi, abandi bagabanyirizwa imishahara, ibigo birahomba, Banki nazo zibura amafaranga ahagije.

Aho ibintu bitangiriye kuzanzamuka, muri Gashyantare, 2022 u Busuriya bwatangije intambara kuri Ukraine, iba ihindutse ikindi cyago kije gusonga mwenemuntu.

Ibiciro by’ibyangombwa bikomeye mu mibereho y’ubukungu bw’isi byahise bizamuka.

Birimo iby’ibikomoka kuri Petelori, ingano, amavuta, ibiciro ku isoko birushaho kuzamuka, abantu babura ubushobozi buhagije bwo guhaha.

Ibi byaje byiyongera cyangwa bikomezwa n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere zatumye abahinzi bo mu bihugu bisanzwe bikennye barumbya, ubu inzara ikaba inuma hirya no hino muri Afurika no mu bice bike by’Aziya.

Hagati aho kandi ibihugu bikennye bisanganywe imyenda ibiremereye bifitiye ibikize.

Ibibazo ibi bihugu bisanganywe nk’uko twabivuze haruguru, byatumye n’uburyo bwari bwarateguwe bwo kwishyura iriya myenda bukomwa mu nkokora.

Muri iki  gihe haribazwa niba ibyo bihugu byasonerwa umwenda cyangwa byahabwa igihe kirekire cyo kuzawishyura mu byiciro!

 

 

TAGGED:AfurikafeaturedIbihuguIbyorezoIndwaraNgirenteRwandaUbukene
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Uruzi Rw’Akagera ‘Rugiye’ Kubyazwa Umusaruro Mu Bundi Buryo
Next Article Ese M23 Irahagarika Imirwano Nk’Uko Ibisabwa?
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Rwamagana: Ubuyobozi Bwamurikiwe Igishanga Gitunganyijwe Cya Cyaruhogo

Kenya Yashyizeho Icyunamo Cy’Iminsi Irindwi Bunamira Odinga

Gasabo: Bafatanywe Urumogi Rwuzuye Umufuka

Abanyarwanda Tugomba Kubaho Kuko Ni Impano Y’Imana- Kagame

Netanyahu Yavuze Ko Niba Hamas Itamanitse Amaboko Ijuru Rizayigwira

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nzanywe No Guhanga Udushya- Umuyobozi Mushya Wa Airtel Rwanda 

Kagame Yibukije Abanyaburayi Akamaro Ko Gukorana Neza N’Abanyafurika

Kuki Ibibazo By’Ubufaransa Bizajegeza Uburayi Bwose

Mfite Impungenge Ko Ibyo Kwaka FDLR Intwaro Bizaba Amasigarakicaro- Dr Buchanan

Abakozi Ba RBC Bafunzwe Bazira Ruswa 

You Might Also Like

ImikinoMu Rwanda

Iteramakofe: Mukazayire Yasabye Ikipe Y’u Rwanda Kuzatahana Imidali

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Madagascar: Ingabo Zafashe Ubutegetsi 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUbukungu

Hateranye Inama Y’Abajyanama Ba Perezida Kagame

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaImibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Rwanda: Ababyeyi Baraburirwa Ngo Barinde Abana Ibibi Bya Interineti

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?