Ibihugu bigize Umuryango w’Afurika yunze ubumwe byaraye birangije Inama yahuzaga Abakuru babyo. Imwe mu ngingo batanzuyeho ni umwanya Israel yahabwa muri uriya Muryango, icyemezo kuri iyi ngingo kikazafatwa mu Nama izaba umwaka utaha.
Israel irifuza kugira umwanya w’indorerezi mu Muryango w’Afurika yunze ubumwe, ariko hari ibihugu by’Afurika bitabikozwa.
Birimo n’ibihugu bikomeye nka Nigeria, Afurika y’Epfo n’ibindi.
Ku wa Gatandatu tariki 05, Gashyantare, 2022 nibwo Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma ndetse n’intumwa zihariye bahuriye i Addis Ababa baganira ku ngingo nyinshi zirimo n’iyo kwemerera Israel kuba umunyamuryango w’indorerezi.
Iyi ngingo ntiyavuzweho rumwe, biba ngombwa ko icyemezo kuri yo kimurirwa mu nama izaterana umwaka utaha hakazaba ari nabwo bitangazwa.
Kutavugwaho rumwe byasembuwe n’imbwirwaruhame uwari uhagarariye Palestine muri iriya Nama witwa Bwana Mohammed Shtayyeh wavuze ko ibyo Israel ikorera abanya Palestine ari agahomamunwa k’uburyo nta gihugu gikwiye kwemera gukorana nayo.
Yabibwiye Abakuru b’ibihugu ndetse n’abaza Guverinoma bagera kuri 55 bitabiriye iyi Nama yamaze iminsi ibiri.
Shtayyeh yavuze ko ibyo Israel ikorera Abanya-Palestine ari agahomamunwa k’uburyo idakwiye guhabwa umwanya mu bihugu bigize Umuryango w’Afurika yunze ubumwe.
Umwaka ushize wa 2021, Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Afurika yunze ubumwe, Moussa Faki yatangaje ko Israel ihawe umwanya w’umunyamuryango w’indorereze muri Afurika yunze ubumwe.
Ibi byahise byamaganwa n’Afurika y’Epfo, Nigeria n’ibindi bihugu byavuze ko kugira ngo umwanzuro nk’uriya wemerwe, bisaba ko uba watorewe kuri bibiri bya gatatu by’abitabiriye Inteko rusange.
Mu gihe Israel iri guhatana ngo irebe ko yakwemerwa muri uyu Muryango, Palestine yo yawugezemo mu mwaka wa 2013.