Minisitiri w’Intebe Yasabye Abadepite Kwimura Gahunda Yo Gutanga Ibisobanuro

Inteko ishinga amategeko umutwe w’Abadepite, kuri uyu wa Mbere irafata icyemezo ku busabe bwa Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, bwo kwimura gahunda yo kugezwaho na Minisitiri w’Ibikorwa remezo, ibisubizo mu magambo ku bibazo byagaragaye muri gahunda ya Biogas.

Ni gahunda yari iteganyijwe kuri uyu wa Kabiri tariki 8 Gashyantare 2022.

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yasabye ko yimurwa nyuma y’uko Minisiteri y’ibikorwa remezo muri iki gihe idafite umuyobozi, nyuma y’isimbuzwa rya Gatete Claver uheruka kugirwa Ambasaderi w’u Rwanda mu Umuryango w’Abibumbye i New York.

Iyi minisiteri yahawe Minisitiri mushya Dr Nsabimana Ernest n’Umunyamabanga wa Leta mushya Eng Uwase Patricie, ariko ntibararahirira inshingano zabo nshya.

- Advertisement -

Mu Ugushyingo 2019, Inteko ishinga amategeko yafashe umwanzuro wo gusaba Minisitiri w’Intebe kuvugurura gahunda yo gukwirakwiza Biogas, nyuma yo gusanga idatanga umusaruro ukwiye.

Ni icyemezo cyafashwe nyuma yo gusuzuma raporo y’Umugenzuzi w’Imari ya Leta y’umwaka wa 2017/2018.

Icyo gihe mu igenzura habonetse ko biogas nyinshi zubatswe zidakora, aho mu turere cumi na kamwe byagaragaye ko 32% zidakora, bigatuma abo zubakiwe bakoresha inkwi kandi intego yari ukubigabanya.

Ibarura ryakozwe mu mibereho y’ingo mu Rwanda ryo mu 2019/2020, ryerekanye ko nibura 77.7 ku ijana by’ingo mu gihugu zikoresha inkwi mu guteka, 17.5 bagakoresha amakara mu gihe 4.2 ku ijana aribo bakoreshaga gas cyangwa biogas.

Ni mu gihe u Rwanda rufite intego ko mu 2024, nibura ingo 42 ku ijana arizo zizaba zigikoresha inkwi nk’uburyo bw’ibanze bwifashishwa mu guteka, ubundi hakifashishwa uburyo butangiza ibidukikije burimo na biogas.

Mu bidi bikorwa biteganyijwe mu nteko ishinga amategeko kuri uyu wa Mbere, harimo ko abadepite baza gusuzuma umushinga w’itegeko ry’ingengo y’imari ivuguruye no kugezwaho raporo ya komisiyo y’uburezi, ikoranabuhanga, umuco n’urubyiruko ku kibuzo cy’abanyeshuri biga ubuforomo muri Kaminuza ya Gitwe batishyuriwe na FARG amafaranga y’ishuri, basabirwa ubuvugizi.

Harimo n’ikibazo cy’abanyeshuri bahoze biga ubuganga muri Kaminuza ya Gitwe, batabonye imyamya muri Kamiuza y’u Rwanda.

Ni mu gihe Sena iza gufata icyemezo kuri raporo ya Komisiyo y’ububanyi n’amahanga, ubutwererane n’umutekano ku iyemezwa rya Ambasaderi Gatete Claver.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version