Ingengo y’Imari Ivuguruye Yazamuweho Miliyari Zisaga 630 Frw

Minisiteri y’imari n’Igenamigambi yagejeje ku Nteko ishinga amategeko umushinga w’itegeko rigena ingengo y’imari ivuguruye, uteganya ko izongerwaho miliyari 633.6 Frw ikagera kuri miliyari 4,440.6 Frw.

Bizaba bingana n’izamuka rya 16.6 ku ijana ugereranyije n’ingengo y’imari ya miliyari 3,807.0 Frw yari yaragenewe ibikorwa bitandukanye bya Leta muri uyu mwaka w’ingengo y’imari ya 2021/2022.

Mu mpinduka Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr Uzziel Ndagijimana yagejeje ku Badepite kuri uyu wa Mbere, yavuze ko  hateganyijwe ko amafaranga azava imbere mu gihugu aziyongeraho miliyari 155 Frw.

Azava kuri miliyari 1,993 Frw yateganywaga mu ngengo y’imari, agere kuri miliyari 2,148 Frw, bingana n’izamuka rya 7%.

- Advertisement -

Minisitiri Ndagijimana yavuze ko iri vugurura ryashingiye “ku misoro y’inyongera n’andi mafaranga yitezwe kubera izahuka ry’ibikorwa by’ubukungu.”

Biteganywa ko amafaranga azava mu misoro azazamukaho miliyari 42.4  Frw bingana na 2.4%, akava kuri miliyari 1,717.2 zateganywaga mbere zikagera kuri miliyari 1,759.6 Frw.

Amafaranga atari imisoro yo azazamukaho miliyari 112.6 Frw zingana na 40.7%, zive kuri miliyari  275.8 Frw yabarwaga mbere, agere kuri miliyari 388.2 Frw.

Ni mu gihe impano biteganywa ko ziziyongeraho miliyari 25.4 Frw, zikava kuri miliyari 612.2 Frw zikagera kuri miliyari  637.6 Frw.

Inguzanyo ziziyongera zive kuri miliyari 651.4 zigere kuri miliyari 1,469.7 Frw, zikazafatwa mu mafaranga y’amahanga (Eurobond) no mu buryo bwashyiriweho guhangana n’ingaruka za Covid-19.

Ubwo Ingengo y’imari irimo gukoreshwa yatangazwaga muri Kamena 2021, yageze kuri miliyari 3807 Frw nyuma yo kwiyongeraho  miliyari 342.2 Frw, bingana na 9.8% ugereranyije n’ingengo y’imari ivuguruye y’umwaka wa 2020/21.

Igice kinini cy’ingengo y’imari cyagenewe ibijyanye na gahunda yo kuzahura ubukungu na gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere, hibanzwe cyane ku nzego z’ubukungu na gahunda yo gukingira Covid-19.

Iby’Ingenzi Ku Ngengo y’Imari Ya Miliyari 3807 Frw Zagenewe Umwaka Wa 2021/22

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version