Ishyamba Si Ryeru Muri Kaminuza Ya Makerere

Nyuma y’uko uwiyamamarizaga kuyobora abandi banyeshuri ariko akaba ari uwo mu ishyaka rya Bobi Wine ryitwa National Unity Platform( NUP) akuwe ku rutonde bikarakaza abo muri iri shyaka, hari bamwe mu biga muri iriya Kaminuza batangiye gutabwa muri yombi.

Uwabanjirije abandi ni umukobwa wo muri NUP witwa Nattabi Margaret wafashwe na Polisi ubwo yari ayoboye ikiganiro we na bagenzi be bari bateguriye itangazamakuru.

Yabanje guha abanyamakuru ikiganiro

Robert Kyagulanyi Ssentamu( ni Bobi Wine) usanzwe uyobora iri shyaka yanditse kuri Twitter ko ibyo Polisi ya Uganda iri gukora ari agahomamunwa.

Yanditse ko Polisi yakoze ibidakurikije amategeko, ifata abanyeshuri bari batumiye itangazamakuru  ngo babwire abaturage akarengane mugenzi wabo yahuye nako ubwo yakurwaga ku rutonde.

- Advertisement -

Nattabi Margaret na bagenzi be bafungiwe kuri station ya Polisi iri ahitwa Wandegeya.

Amafoto ari kuri Twitter yerekana uko abapolisi bateruye shishi itabona Nattabi bamushyira mu modoka ya polisi baramwandurukana.

Uyu mukobwa yafatwe ari guha ikiganiro abanyamakuru

Abakoresha imbuga nkoranyambaga banenze uburyo uriya mukobwa ukiri muto yashyizwe muri iriya modoka kandi bikorwa n’abapolisi b’abagabo.

Bisanzwe bimenyerewe ko abapolisikazi ari bo bajya gufata no gufunga abagore cyangwa abakobwa bakurikiranyweho ibyaha runaka.

Ibintu byo muri Uganda muri Kaminuza ya Makerere  bijya gucika, byatangiye mu mpera z’Icyumweru gishize.

Icyo gihe umwe mu biyamamazaga ngo atorerwe kuyobora abanyeshuri ba Kaminuza ya Makerere yakuwe ku rutonde ku munota wa nyuma.

Amabwiriza yashingiweho avanwaho, yavugaga ko byakozwe kubera ko yiyamamarije ku iturufu y’ishyaka NUP.

Abayoboke b’iri shyaka barakajwe n’icyo gikorwa bituma muri iyi Kaminuza nkuru ya Uganda hatangira gututumba amakimbirane.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version