Ibikomeye Bigerwaho Nyuma Yo Kubira Icyuya- Umusifuzi Mukansanga

Salma Mukansanga ubu wabaye icyamamare mu Rwanda n’ahandi ku isi nyuma y’uko ari we mukobwa( igitsina gore) usifuye mu gikombe cy’Afurika cy’amakipe y’ibihugu y’abagabo, yabwiye abakobwa bari guhatanira kuzaba Nyampinga w’u Rwanda ko ibikomeye bigerwaho ku kiguzi kinini.

Yabivuze ari kuganiriza abakobwa 20 bari mu mwiherero mu Karere ka Bugesera bitegura kuzatoranywamo Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2022.

Mu kiganiro yabahaye yagize ati: “ Abagore aho bava bakagera barashoboye. Igicyenewe gusa ni ukubatera akanyabugabo ubundi bakagera ku byo bashoboye kandi birahari. Naje hano kugira ngo mbatere ako kanyabugabo kandi murashoboye ndabizi.”

Umusifuzi Mukansanga aganira naba Nyampinga( Amafoto: Emmanuel Rurangwa)

Kuri Mukansanga, buri muntu acyenera uwamutera inkunga mu byo akora cyangwa yifuza gukora kugira ngo abikore kandi abikore neza.

Birumvikana ko ntawatera inkunga undi kandi nawe ntacyo yagezeho.

Niyo mpamvu uyu musifuzi mpuzamahanga agira abakobwa inama yo gukora cyane bakagira icyo bageraho bityo bakazafasha abandi nabo kugera kubyo bifuza byose.

Kuba aherutse guca agahigo mu mateka y’umupira w’amaguru agasifura umwe mu mikino yaberaga muri Cameroun, avuga ko byatewe n’uko yakoze cyane kandi akabifashwamo n’abantu bamukunda.

Yasifuye uriya mukino ari ku wa Kabiri, aba umugore wa mbere usifuye umukino mu gikombe cya Afurika cy’abagabo, ubwo yayoboraga uwahuje Zimbabwe na Guinea.

Ni umukino wabereye kuri Ahmadou Ahidjo Stadium mu mujyi wa Yaoundé muri Cameroon, urangira Zimbabwe itsinze ibitego 2-1.

Mukansanga w’imyaka 35 yari yunganiwe n’abandi basifuzi batatu b’abagabo.

Ijonjora rya nyuma ry’uzaba Miss Rwanda 2022 rizaba mu Mpera z’Icyumweru gitaha.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version