Ibikoresho Byo Kubakira Umusaza Nyagashotsi ‘Wabaye Inyenzi’ Byahageze

Umusaza Nyagashotsi Epimaque yigeze kuba umurwanyi mu bitwaga Inyenzi ndetse ngo yafatanyije n’abarwanyaga Hitler mu Ntambara ya Kabiri y’Isi. Ubu afite imyaka 101.

Uyu musaza atuye mu Mudugudu wa Kamamesa, mu Kagari ka Ndatemwa mu  Karere ka Gatsibo. Iwe abana n’abuzukuru be babiri b’abakobwa.

Bamwe mu bahungu be bagize uruhare mu kubohora u Rwanda. Nyuma y’uko atahutse akabaho nabi kandi yarakoreye u Rwanda, aherutse gusaba Perezida Kagame kumusazisha neza, agasazira mu nzu ikomeye kandi afite afite inka zimukamirwa.

Ikifuzo cye ubu kigiye kugerwaho kuko hatangiye imyiteguro yo kumwubakira inzu y’amatafari ahiye, na fondasiyo y’amabuye.

- Advertisement -

Mbere hari icyo yari yifuje kubwira Perezida Kagame …

Nyuma yo kutubwira amateka ye n’icyo yamariye u Rwanda, umusaza  Nyagashotsi icyo gihe yatubwiye  ko ‘aramutse ahuye’ n’Umukuru w’Igihugu Paul Kagame yamusaba kumworoza inka kuko muri iki gihe akennye kandi yarakoreye u Rwanda, akarwanya akarengane guhera muri 1960 kuzamura.

Icyo gihe yatubwiye  ko ababazwa cyane n’uko inka ya Kagame[nk’uko abyita]yari yemerewe muri Gira Inka atigeze ayihabwa kuko ubuyobozi bw’ibanze bwabyanze.

Yatubwiye ko abayobozi b’inzego z’ibanze b’aho atuye bamwatse ruswa [ya Frw 2000] ngo bamushyire ku rutonde ahabwe inka ya Gira Inka yanga kuyabaha.

Mu magambo yumvikanamo uburakari n’ubunyangamugayo, yavuze ko mu buzima bwe atigeze atanga  cyangwa ngo yakire ruswa, bityo ko ‘atabikora ashaje.’

Yibaza niba abayobozi b’inzego z’ibanze barishyiriyeho Guverinoma yabo iharanira ko ruswa yimikwa.

Ikindi yatubwiye ko kimubabaza ni uko n’amafaranga ya VUP yemerewe kugira ngo amufashe kugura iby’ibanze mu buzima atayabonye, kugeza n’ubu akaba abayeho nabi.

Bakomeje kumuhundagazaho amasezerano…

Inkuru ya Taarifa ku buzima bubi bwa Nyagashotsi yatumye ubuyobozi bw’ibanze bumwegera bugira icyo bumusezeranya.

Umusaza Epimaque Nyagashotsi bukeye bw’aho yatubwiye ko Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kiziguro yamusuye aherekejwe n’ushinzwe imibereho myiza mu kagari ka Ndatemwa bamwizeza inka no kumwubakira igikoni.

Yabwiye Taarifa ati: “Banyijeje kumpa inka bakanyubakira igikoni. Ubu ndishimye cyane kandi nzakomeza ntegereze nihanganye.”

Hashize ibyumweru birenga bibiri yijejwe kubakirwa.

Muri iki Cyumweru turi kurangiza, imodoka zatangiye kumena amatafari n’umucanga mu kibanza cy’aho Nyagashotsi atuye.

Amakuru dufite yemeza ko mu kumwubakira Ingabo z’u Rwanda zizabigiramo uruhare ndetse ngo imirimo iratangira mbere y’uko Werurwe, 2021 irangira.

Uyu musaza yakoreye u Rwanda. Yifuza ko yasaza neza
Iyi nzu irashaje. Nta gikoni igira, batekera hanze imvura yagwa bakimurira inkono mu nzu.
Hari ikizere ko agiye kubakirwa inzu ikomeye
Dufite amakuru avuga ko RDF izagira uruhare mu kubakira inzu umusaza Nyagashotsi

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version